Ikipe ya New York Knicks yatangiye neza urugendo rwo gushaka igikombe cya NBA cya mbere nyuma y'imyaka 53, itsinda San Antonio Spurs amanota 105-95 mu mukino wa mbere wa NBA Finals wabaye mu rukerera rwo ku wa Kane muri Frost Bank Center. Uyu mukino watangiye Spurs ifite imbaraga imbere y'abafana bayo, ndetse iza kugira ikinyuranyo cy'amanota 14 hagati mu gace ka gatatu. Icyakora Knicks yagarutse neza mu mukino, isoza agace ka gatatu amakipe yombi anganya amanota 76-76. Mu gace ka nyuma, Jalen Brunson yongeye kwerekana impamvu ari umwe mu bakinnyi beza muri NBA muri iki gihe, atsinda amanota
Ikipe ya New York Knicks yatangiye neza urugendo rwo gushaka igikombe cya NBA cya mbere nyuma y'imyaka 53, itsinda San Antonio Spurs amanota 105-95 mu mukino wa mbere wa NBA Finals wabaye mu rukerera rwo ku wa Kane muri Frost Bank Center. Uyu mukino watangiye Spurs ifite imbaraga imbere y'abafana bayo, ndetse iza kugira ikinyuranyo cy'amanota 14 hagati mu gace ka gatatu. Icyakora Knicks yagarutse neza mu mukino, isoza agace ka gatatu amakipe yombi anganya amanota 76-76. Mu gace ka nyuma, Jalen Brunson yongeye kwerekana impamvu ari umwe mu bakinnyi beza muri NBA muri iki gihe, atsinda amanota 13 muri uwo mwanya wenyine ndetse asoza umukino atsindira Knicks amanota y'ingenzi. Yarangije umukino afite amanota 30, mu gihe Karl-Anthony Towns yatsinze 18 anakora rebounds 12, naho OG Anunoby nawe yatsinze amanota 17. Ku ruhande rwa Spurs, Victor Wembanyama yatsinze amanota 26 anakora rebounds 12, Stephon Castle yatsinze amanota 17, mu gihe Julian Champagnie na Dylan Harper batsinze amanota 16 buri umwe. Iyi ntsinzi yahise iba iya 12 yikurikiranya Knicks imaze kubona muri uyu mwaka, ibintu byayigize imwe mu makipe make yabigezeho mu mateka ya NBA. Nibwo bwa mbere Spurs itsinzwe umukino wa mbere wa NBA Finals, nyuma yo kuba yari yaratsinze inshuro esheshatu(6) zikurikiranya mu bihe byashize. Nyuma y'umukino, Brunson yavuze ko ikipe ye igifite urugendo rurerure imbere, nubwo yishimiye uburyo yatangiye imikino ya nyuma itsinda. Ati: "Turacyafite akazi kenshi imbere yacu, ariko twerekanye ko turi ikipe ishoboye guhangana." Umukino wa kabiri uteganyijwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu ukazongera kubera i San Antonio, aho Spurs izaba ishaka kwishyura mbere y'uko uru rukurikirane rwimukira i New York.





NBA Finals 2026: New York Knicks 1-0 San Antonio Spurs.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.