Ikipe y’igihugu ya Korea y’Epfo yatangiye neza Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Czechia ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda A wabereye kuri Guadalajara Stadium ku wa 12 Kamena 2026. Czechia ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 59, ku gitego cyatsinzwe na Ladislav Krejčí ku mupira w’umutwe, nyuma yo guhabwa umupira na Vladimir Coufal. Ariko Korea y’Epfo ntiyacitse intege. Hwang In-beom yishyuriye ikipe ye ku munota wa 67 n’igitego cyiza cyane, mbere y’uko Oh Hyeongyu atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 80, cyahesheje Korea amanota atatu. Muri uyu mukino, Hwang In-beom ni we w
Ikipe y’igihugu ya Korea y’Epfo yatangiye neza Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Czechia ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda A wabereye kuri Guadalajara Stadium ku wa 12 Kamena 2026. Czechia ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 59, ku gitego cyatsinzwe na Ladislav Krejčí ku mupira w’umutwe, nyuma yo guhabwa umupira na Vladimir Coufal. Ariko Korea y’Epfo ntiyacitse intege. Hwang In-beom yishyuriye ikipe ye ku munota wa 67 n’igitego cyiza cyane, mbere y’uko Oh Hyeongyu atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 80, cyahesheje Korea amanota atatu. Muri uyu mukino, Hwang In-beom ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino (Player of the Match), nyuma yo gutsinda igitego no gutanga umupira wavuyemo ikindi gitego. Korea y’Epfo yagaragaje imbaraga mu gice cya mbere nubwo itabonye igitego, aho abakinnyi barimo Son Heung-min na Lee Kang-in bakomeje kugerageza uburyo butandukanye ariko umunyezamu Matej Kovar akomeza kubabera ibamba. Iyi ntsinzi yatumye Korea y’Epfo itangira neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe Czechia igomba gushaka uko yikosora mu mikino isigaye y’amatsinda.

Korea y’Epfo yahise yuzuza amanota atatu yayo ya mbere, biyifasha guhita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’itsinda A, inyuma ya Mexico iyoboye.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.