Umunsi wa kabiri w’Igikombe cy’Isi cya 2026 waranzwe n’ibihe by’amateka ku makipe yakiriye iri rushanwa, Amerika na Canada, yombi yagaragaje umusaruro ushimishije imbere y’abafana bazo. Mu mukino wabereye i Toronto, Canada yanganyije na Bosnia na Herzegovina igitego 1-1, ibona inota ryayo rya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Mbere y’uyu mukino, Canada yari imaze gukina imikino itandatu(6) yose muri iri rushanwa itarabasha kubona inota na rimwe. "Canada yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ibona inota ryayo rya mbere nyuma yo kunganya na Bosnia na Herzegovina i To
Umunsi wa kabiri w’Igikombe cy’Isi cya 2026 waranzwe n’ibihe by’amateka ku makipe yakiriye iri rushanwa, Amerika na Canada, yombi yagaragaje umusaruro ushimishije imbere y’abafana bazo. Mu mukino wabereye i Toronto, Canada yanganyije na Bosnia na Herzegovina igitego 1-1, ibona inota ryayo rya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo. Mbere y’uyu mukino, Canada yari imaze gukina imikino itandatu(6) yose muri iri rushanwa itarabasha kubona inota na rimwe.

"Canada yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ibona inota ryayo rya mbere nyuma yo kunganya na Bosnia na Herzegovina i Toronto."
Igitego cya Canada cyatsinzwe na Cyle Larin ku munota wa 78, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Promise David. Iki gitego cyabaye icya 31 Larin atsindiye ikipe y’igihugu, bikomeza kumushira mu bakinnyi batsindiye Canada ibitego byinshi mu mateka. Bosnia na Herzegovina ni yo yari yafunguye amazamu binyuze kuri Jovo Lukić, wari utsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu. Nubwo yanganyije, Bosnia yakomeje urugendo rwayo rw’imikino icyenda yikurikiranya idatsindwa. Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye neza iri rushanwa zitsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Los Angeles Stadium. Iyi ntsinzi yabaye iy’amateka kuko ari bwo bwa mbere Amerika itsinze ibitego bine mu mukino umwe w’Igikombe cy’Isi, ndetse ikaba inabonye ikinyuranyo kinini cy’ibitego yigeze gutsindisha mu gikombe cy’Isi.

"Folarin Balogun yafashije Amerika gutsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wayihesheje kwandika amateka mashya mu Gikombe cy'Isi cya 2026."
Folarin Balogun yitwaye neza cyane atsinda ibitego bibiri, aba umukinnyi wa mbere wa Amerika utsinze ibitego bibiri mu mukino umwe w’Igikombe cy’Isi kuva Bert Patenaude wabikoze mu 1930. Gio Reyna na we yigaragaje atsinda igitego cyiza cyashimwe na benshi, nyuma yo kurekura ishoti rikomeye ryaturutse inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Paraguay ntiyabasha kurikuramo. Christian Pulisic na we yakomeje kwandika amateka nyuma yo gutanga umupira wavuyemo igitego, bituma aba umukinnyi wa mbere wa Amerika utanze imipira myinshi yavuyemo ibitego (assists) mu mateka y’Igikombe cy’Isi. Mu byaranze umunsi wa kabiri w’Igikombe cy’Isi, igitego cya Gio Reyna cyatoranyijwe nk’icyiza kurusha ibindi, mu gihe Sead Kolašinac wa Bosnia na Herzegovina yahawe igihembo cy’umukinnyi wakoze ubutabazi bw’indashyikirwa nyuma yo gukura umupira ku murongo w’izamu wari ugiye kuvamo igitego. Nyuma y’iyi mikino, Amerika na Canada byongereye icyizere cy’abafana bazo ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwitwara neza muri iki gikombe cy'Isi cya 2026 gikomeje kubera muri Amerika, Canada na Mexico.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.