Umushoferi w’icyamamare mu mukino wo gusiganwa mu modoka, Lewis Hamilton, yatangaje ko yifuza gukomeza gukina muri Formula 1 kugeza mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, kugira ngo azitabire isiganwa riteganyijwe kubera mu Rwanda. Ibi yabivuze nyuma y’uko hatangajwe gahunda yo kugarura iri rushanwa muri Afurika nyuma y’imyaka irenga 30 ritahabera.

Lewis Hamilton, ufite imyaka 41, yavukiye mu Bwongereza ku wa 7 Mutarama 1985. Ni umwe mu bashoferi bakomeye mu mateka ya Formula 1, aho amaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’isi inshuro zirindwi. Yatangiye gukina muri Formula 1 mu 2007, akinira ikipe ya McLaren, nyuma aza gukinira Mercedes, mbere yo kwerekeza muri Ferrari mu 2025.

Hamilton yamenyekanye kubera ubuhanga bwe n’amateka yashyizeho muri uyu mukino. Mu 2008, yabaye umukinnyi wa mbere w’umwirabura wegukanye igikombe cya shampiyona ya Formula 1.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, ubuyobozi bwa Formula 1 bwatangaje ko bwagiranye amasezerano y’imyaka 10 n’u Rwanda yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix. Biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rikazabera ku kibuga cyihariye giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Hamilton yavuze ko gahunda yo kugarura Formula 1 muri Afurika ari imwe mu mpamvu zatuma akomeza gukina igihe kirekire. Yagaragaje ko yifuza kubona iri rushanwa riba kuri uyu mugabane, kugira ngo Abanyafurika na bo babone amahirwe yo gukurikirana iri rushanwa rikomeye ribera iwabo.

Formula 1 iheruka gukinirwa muri Afurika mu 1993, ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo. Kugaruka kwayo binyuze mu Rwanda bitegerejweho guteza imbere ubukerarugendo, gukurura abashoramari no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Hamilton yagaragaje ubushake bwo gukomeza gukina kugira ngo azitabire iri siganwa, ntibiramenyekana niba azaba agikina muri Formula 1 igihe rizatangirira. Ibyo bizaterwa n’uko umwuga we uzakomeza kugenda mu myaka iri imbere. Hamilton avugako yamye abisaba ubuyobozi bwa Formula1 kuzana iri siganwa muri Afurika,kuri we ni inzozi yahoranye.

A little more informed. A little more connected.