Umunyezamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), Lucas Chevalier, ari mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Chevalier yasuye uru rwibutso kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2026, ahabwa ibisobanuro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma yayo ndetse n'ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge byafashije igihugu kongera kwiyubaka.
Mu ruzinduko rwe, uyu munyezamu kandi yasuye Stade Amahoro, aherekejwe na Minisitiri wa Siporo ndetse n'abakinnyi bakiri bato 25 bafite hagati y'imyaka 13 na 17.
Lucas Chevalier ni umunyezamu w'Ubufaransa wavutse ku wa 6 Kanama 2001, mu mujyi wa Calais. Yatangiye urugendo rwe rw'umupira w'amaguru mu ishuri ryigisha ruhago rya Lille, mbere yo gutizwa muri Valenciennes mu mwaka w'imikino wa 2021/2022.
Mu 2022, yagarutse muri Lille, aho yaje kugirwa umunyezamu wa mbere w'iyi kipe.
Yagize umwaka w'imikino wa 2024/2025 mwiza, bituma agaragara mu banyezamu beza bakina muri Shampiyona y'u Bufaransa.
Mu 2025, Chevalier yavuye muri Lille yerekeza muri Paris Saint-Germain, asinya amasezerano azageza mu 2030.
Urugendo rwe mu Rwanda rwabaye mu rwego rw'ubufatanye bw'umupira w'amaguru na gahunda ya Visit Rwanda, igamije kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo n'ubukerarugendo.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.