APR FC, ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2026/2027, igiye gutangira urugendo rwayo ku rwego rwa Afurika ihura na FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ijonjora ribanza ry’iri rushanwa. APR FC ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Rwanda kandi imaze imyaka myinshi ihagararira igihugu mu marushanwa ya CAF. Ariko mbere yo kwinjira muri uru rugamba, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru baribaza bati: FC Les Aigles du Congo ni ikipe ki? FC Les Aigles du Congo , izwi ku izina rya “Les Samouraïs” , ni ikipe ikiri nshya ariko imaz
APR FC, ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2026/2027, igiye gutangira urugendo rwayo ku rwego rwa Afurika ihura na FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ijonjora ribanza ry’iri rushanwa. APR FC ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Rwanda kandi imaze imyaka myinshi ihagararira igihugu mu marushanwa ya CAF. Ariko mbere yo kwinjira muri uru rugamba, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru baribaza bati:
FC Les Aigles du Congo ni ikipe ki?
FC Les Aigles du Congo
, izwi ku izina rya
“Les Samouraïs”
, ni ikipe ikiri nshya ariko imaze kwigaragaza cyane mu mupira w’amaguru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi kipe yashinzwe muri
Kanama 2023
n’umunyemari
Vidiye Tshimanga Tshipanda
, nyuma yo kugura uburenganzira bwa
Jeunesse Sportive de Kinshasa (JSK)
bwo gukina muri
Linafoot Ligue 1
, shampiyona nkuru ya RDC. Kuva yatangira ibikorwa, Les Aigles du Congo yubatse umushinga ugamije kubaka ikipe ikora kinyamwuga, ishingiye ku miyoborere igezweho, guteza imbere abakinnyi bakiri bato ndetse no gushora imari mu bikorwa remezo bya siporo. Nubwo ari ikipe ikiri nto mu myaka ugereranyije n’amakipe gakondo yo muri Congo nka
TP Mazembe, AS Vita Club na DC Motema Pembe
, yahise yinjira mu makipe akomeye ya Linafoot ndetse ibona amahirwe yo guhagararira RDC muri
CAF Champions League
.
Vidiye Tshimanga, umunyemari uri inyuma y’umushinga wa Les Aigles du Congo
Inyuma ya FC Les Aigles du Congo hari
Vidiye Tshimanga Tshipanda
, umunyemari wo muri RDC ufite amateka mu bucuruzi, politiki ndetse no mu miyoborere ya siporo. Mbere yo gushinga Les Aigles du Congo, Tshimanga yari yaragize uruhare rukomeye mu mupira w’amaguru wo muri RDC ubwo yayoboraga
Daring Club Motema Pembe (DCMP)
, imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka muri Kinshasa. Yabaye Perezida wa DCMP mu bihe bibiri bitandukanye: hagati ya
2013 na 2014
, ndetse no kuva
2019 kugeza 2022
. Ubunararibonye yakuye muri DCMP bwamufashije gutangiza undi mushinga mushya wo kubaka ikipe ifite icyerekezo kirekire, ishobora guhangana n’ibihangange byo muri Congo ndetse no ku rwego rwa Afurika.
Aho akura amafranga yo gushora muri iyi kipe
Kugira ngo yubake uyu mushinga, Vidiye Tshimanga yashyize imbaraga mu gukoresha umutungo we ukomoka mu bikorwa by’ubucuruzi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuze muri sosiyete ye
Cobamin
. Iri shoramari ryafashije FC Les Aigles du Congo gushyira imbaraga mu mikorere ya kinyamwuga, gushaka abakinnyi bafite ubushobozi, guteza imbere urubyiruko no gutegura ibikorwa remezo bigamije kuyigira imwe mu makipe akomeye muri RDC.
Imyiteguro ya CAF Champions League
Mbere yo guhura na APR FC, FC Les Aigles du Congo iri gukorera imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino muri
Tanzania
, aho iri muri
pre-season y’iminsi 14
. Iyi kipe yajyanye abakinnyi
28
muri uwo mwiherero w’imyitozo, aho abatoza bari kwibanda ku kongera imbaraga z’abakinnyi, kunoza uburyo bw’imikinire no gutegura neza urugamba rwa CAF Champions League. Mu mwaka w’imikino wa
2026/2027
, iyi kipe yagize impinduka ku buyobozi bwa tekinike, aho umutoza ukomoka muri Espagne
Alberto Samson
yagizwe umutoza mukuru mushya, asimbura
Papy Mpoyi
, we wahinduriwe inshingano agirwa
Sporting Director
.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.