Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Premier League azamara imyaka itatu, afite agaciro ka hafi miliyari 1 Frw. Aya masezerano ateganya ko Skol izajya itanga miliyoni 305 Frw buri mwaka, amafaranga azakoreshwa mu kuzamura ireme rya shampiyona, guteza imbere ibikorwa by’umupira w’amaguru no kongera ubwitabire bw’abafana ku bibuga. Ubufatanye bwa Skol na Rwanda Premier League buzibanda kandi ku guteza imbere umunsi w’umukino, hagamijwe ko abafana barushaho kwegera amakipe no kugira uruhare runini mu mikino ya shamp

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Premier League azamara imyaka itatu, afite agaciro ka hafi miliyari 1 Frw. Aya masezerano ateganya ko Skol izajya itanga miliyoni 305 Frw buri mwaka, amafaranga azakoreshwa mu kuzamura ireme rya shampiyona, guteza imbere ibikorwa by’umupira w’amaguru no kongera ubwitabire bw’abafana ku bibuga. Ubufatanye bwa Skol na Rwanda Premier League buzibanda kandi ku guteza imbere umunsi w’umukino, hagamijwe ko abafana barushaho kwegera amakipe no kugira uruhare runini mu mikino ya shampiyona.

Perezida wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko aya masezerano ari umusaruro w’urugendo rwamaze igihe kandi ko azafasha mu kuzamura urwego rwa shampiyona. Ati: “Uyu munsi ni bwo dushyira umukono ku masezerano, ariko uru rugendo rwatangiye hashize imyaka ibiri. Ibyo tubonye uyu munsi ni umusaruro wo kwihangana, gutegura no kwizera icyo shampiyona ishobora kugeraho.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko ubufatanye n’abafatanyabikorwa ari inkingi ikomeye mu kubaka shampiyona ikomeye kandi ishobora kwihaza. Ati: “Ubufatanye n’abafatanyabikorwa ni ingenzi mu gutuma shampiyona igira ubushobozi, ikagira ireme kandi ikarushaho gukundwa n’abafana.”

Shema Fabrice, Perezida wa FERWAFA, mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda. Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko iterambere ry’umupira w’amaguru risaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, by’umwihariko abafatanyabikorwa bashora imari muri siporo. Yagaragaje ko ishoramari muri siporo rifasha kuzamura urwego rw’amarushanwa, guteza imbere amakipe no kongera agaciro k’umupira w’amaguru mu gihugu.

Eric Gilson, Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, ubwo yasobanuraga uruhare rw’uruganda mu gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda. Eric Gilson, Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, yavuze ko gukorana na shampiyona yose ari intambwe ikomeye kurusha gukorana n’ikipe imwe gusa. Ati: “Gukorana n’ikipe imwe twari tubimenyereye, ariko gufatanya na shampiyona yose ni urwego rutandukanye. Intego yacu ni ugukomeza gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.” Muri gahunda zizashyirwa mu bikorwa harimo no guhemba amakipe azajya atsinda imikino, aho buri kipe izajya ihabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukino itsinze. Rwanda Premier League yatangaje ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu kuzamura agaciro ka shampiyona, kongera abafana bitabira imikino no gukomeza gukurura abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

ikipe yo muri shampiyona izajya ihabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukino itsinze

A little more informed. A little more connected.