Katia Aveiro, mushiki wa kapiteni wa Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje ko musaza we azarangiza gukinira Ikipe y'Igihugu nyuma y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ashimangira ko iri rushanwa ari ryo rya nyuma azambara umwambaro wa Portugal. Mu kiganiro yahaye Sport TV mbere y'umukino wa Portugal na Croatia, amagambo ye yavuze ati: "Nk'uko mbizi, nimwishimire aya minsi asigaye. Iri ni ryo sezerano rye rya nyuma mu Ikipe y'Igihugu." Aya magambo yatumye havuka ibiganiro byinshi ku hazaza h'umukinnyi umaze imyaka irenga 20 akinira Portugal. Ronaldo ni we mukinnyi umaze gukinira igihugu cye imikino
Katia Aveiro, mushiki wa kapiteni wa Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje ko musaza we azarangiza gukinira Ikipe y'Igihugu nyuma y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ashimangira ko iri rushanwa ari ryo rya nyuma azambara umwambaro wa Portugal. Mu kiganiro yahaye Sport TV mbere y'umukino wa Portugal na Croatia, amagambo ye yavuze ati: "Nk'uko mbizi, nimwishimire aya minsi asigaye. Iri ni ryo sezerano rye rya nyuma mu Ikipe y'Igihugu." Aya magambo yatumye havuka ibiganiro byinshi ku hazaza h'umukinnyi umaze imyaka irenga 20 akinira Portugal. Ronaldo ni we mukinnyi umaze gukinira igihugu cye imikino myinshi kurusha abandi, ndetse ni na we umaze kugitsindira ibitego byinshi mu mateka. Nubwo Katia yavuze ko iki ari cyo gihe cya nyuma cya musaza we mu Ikipe y'Igihugu, Cristiano Ronaldo ubwe ndetse n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Portugal ntibaratangaza ku mugaragaro ko azasezera nyuma y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Mushiki wa cristiano Ronaldo yavuze ko azasezera Nyuma y'igikombe cy'isi





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.