Neymar Jr yongeye kwambara umwambaro w’ikipe y’Igihugu ya Brazil mu Gikombe cy’Isi cya 2026, agaruka mu kibuga nyuma y’igihe kirekire yari amaze adakina kubera imvune. Igisubizo cy’abafana n’abakinnyi bagenzi be cyagaragaje ko icyemezo cyo kumushyira mu ikipe cyari gikwiye, nubwo cyari cyabanje guteza impaka. Ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 34 yinjiraga mu kibuga mu mukino Brazil yatsinzemo Scotland ibitego 3-0, abafana bari buzuye Sitade ya Miami (Miami Stadium) bamwakiriye n’urusaku rwinshi rw’ibyishimo. Byagaragaje ko Neymar agifitiwe icyizere gikomeye n’abakunzi ba ruhago muri Brazil, nk’umwe

Neymar Jr yongeye kwambara umwambaro w’ikipe y’Igihugu ya Brazil mu Gikombe cy’Isi cya 2026, agaruka mu kibuga nyuma y’igihe kirekire yari amaze adakina kubera imvune. Igisubizo cy’abafana n’abakinnyi bagenzi be cyagaragaje ko icyemezo cyo kumushyira mu ikipe cyari gikwiye, nubwo cyari cyabanje guteza impaka. Ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 34 yinjiraga mu kibuga mu mukino Brazil yatsinzemo Scotland ibitego 3-0, abafana bari buzuye Sitade ya Miami (Miami Stadium) bamwakiriye n’urusaku rwinshi rw’ibyishimo. Byagaragaje ko Neymar agifitiwe icyizere gikomeye n’abakunzi ba ruhago muri Brazil, nk’umwe mu bakinnyi bakomeye igihugu cyabo cyagize mu mateka. Neymar yari amaze hafi imyaka itatu adakinira ikipe y’igihugu. Umukino we wa nyuma yari yawukinnye mu Ukwakira 2023, ubwo yagiraga imvune ikomeye yo mu ivi (ACL) mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wahuje Brazil na Uruguay. Nyuma yaho, yongeye guhura n’indi mvune yo ku mitsi yo ku kuguru kw’iburyo, bituma atitabira imikino ibanza y’iki Gikombe cy’Isi. Kuba umutoza wa Brazil, Carlo Ancelotti, yarahisemo kumushyira mu bakinnyi bitabiriye iri rushanwa byateje impaka muri Brazil. Hari abatekerezaga ko Neymar atakiri ku rwego rwo gufasha ikipe nk’uko byahoze, ariko Ancelotti yakomeje kumwizera ashingiye ku bunararibonye bwe, impano ye n’ubushobozi bwo guhindura umukino. Nyuma y’umukino, Ancelotti yashimiye Neymar, avuga ko kugaruka kwe byaturutse ku kazi gakomeye yakoze ndetse n’ubushake yari afite bwo kongera gukina. Yagize ati: “Yakinnye kuko yabishakaga. Yakoze cyane kandi agaragaza ubunyamwuga bukomeye kugira ngo agaruke mu kibuga. Neymar nta kintu agikeneye kwerekana kugira ngo yemerwe gukina; afite ishyaka ryo gukina umupira nk’umwana ukiri muto.” Kugaruka kwa Neymar kandi kwanditse amateka mu mupira w’amaguru wa Brazil, kuko yabaye umwe mu bakinnyi bake bagaragaye mu Gikombe cy’Isi inshuro enye, yinjira mu itsinda ry’abakinnyi bakomeye nka Pelé, Cafu na Djalma Santos. Nubwo atakiri wa mukinnyi warangwaga n’umuvuduko n’ubuhanga buhambaye byamuranze ubwo yakinaga muri Barcelona na Paris Saint-Germain, Neymar aracyafatwa nk’umukinnyi ufite uruhare rukomeye mu ikipe, cyane cyane mu bijyanye n’ubunararibonye no kuyobora bagenzi be. Vinicius Junior, umwe mu bakinnyi bakomeye muri Brazil muri iki gihe, yavuze ko Neymar ari inkingi ikomeye mu rwambariro rw’ikipe. Yagize ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuri twe. Intwari yacu yagarutse mu rugamba, umuntu waharaniye kuba hano. Turizera ko azakomeza gukomera kandi akadufasha muri iri rushanwa.” Ku ruhande rwa Ancelotti, guhitamo Neymar bishobora kuba ari icyemezo kigamije kongera ubumwe n’umwuka mwiza mu ikipe, kuko abakinnyi benshi bifuzaga gukorana na we muri uru rugendo rw’Igikombe cy’Isi. Niba Neymar azagira uruhare rukomeye mu gufasha Brazil kugera kure muri iri rushanwa, iki cyemezo cya Ancelotti kizafatwa nk’uburyo bw’ubwenge yakoresheje mu kuyobora ikipe. Gusa ikibazo gikomeje kuba niba umubiri wa Neymar uzabasha kwihanganira imikino myinshi ikurikirana. Nubwo bimeze bityo, Neymar yongeye kugaragara ku ruhando rukomeye rw’umupira w’amaguru ku isi, kandi benshi bakomeje kwizera ko ashobora gukora amateka mu rugendo rwe rwa nyuma mu Gikombe cy’Isi. Amafoto agaragaza Neymar mu mukino we wa mbere yongeye gukinira Brazil nyuma y’igihe kirekire adakina kubera imvune.

A little more informed. A little more connected.