Nigeria yemeje umurwayi wa mbere wanduye virusi ya Ebola mu cyorezo giherutse kwibasira ibihugu bitandukanye bya Afurika, mu gihe Kenya yatangaje ko imaze kugira umurwayi wa cyenda, inzego z’ubuzima zikaburira ko iki cyorezo gikomeje guteza impungenge mu karere.
Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria, Muhammad Ali Pate, yatangaje ku wa Kabiri ko ibizamini bya laboratwari byemeje ko umugore wari wavuye muri Uganda akagera mu murwa mukuru Abuja, yanduye Ebola.
Yagize ati: “Turahamya ko hari umurwayi umwe wanduye Ebola waturutse mu kindi gihugu, akaba ari mu gace k’umurwa mukuru wa Leta. Ibisubizo bya laboratwari byemeje ubwandu uyu munsi, kandi byongeye kubyemeza.”
Pate yavuze ko uwo mugore yatangiye kugira ibimenyetso by’indwara ku wa 7 Ukwakira, hanyuma ajya kwivuza mu ivuriro ryigenga nyuma y’iminsi ine. Ubuzima bwe bwakomeje kuzahara, bituma hakorwa ibindi bizamini byemeza ko yanduye Ebola.
Kugeza ubu, uwo mugore ari mu kato kandi ahabwa ubuvuzi bukwiye.
Minisitiri Pate yagize ati: “Umurwayi ni umugore wari waragiye muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane muri Uganda, hanyuma agaruka afite ibimenyetso byatangiye ku wa 7 Ukwakira. Ku wa 11 Ukwakira, yagiye kwivuza mu ivuriro ryigenga, aho yahabwaga ubuvuzi. Ibimenyetso byakomeje kwiyongera, maze ibindi bizamini byemeza ko yanduye Ebola. Ari mu kato kandi ahabwa ubuvuzi bukwiye.”
Abayobozi ba Nigeria batangaje ko igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’uwo murwayi cyatangiye, aho hamaze kumenyekana abantu 44 bahuye na we bya hafi, bakaba bagomba gukurikiranwa kugira ngo barebe niba nta bimenyetso by’ubwandu bagaragaza.
Uyu murwayi wa Nigeria aje yiyongera ku bandi mu gihe icyorezo cya Ebola giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Bundibugyo, cyatangajwe bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi, gikomeje gukwirakwira muri Afurika yo Hagati, iy’Iburasirazuba ndetse n’iy’Iburengerazuba.
Ku wa kabiri Kenya na yo yemeje umurwayi wa cyenda wa Ebola. Ni umugabo w’imyaka 24 wari uwo mu muryango wa hafi w’umuntu wa mbere wanduye muri iki cyorezo.
Uyu mugabo yari asanzwe yarashyizwe mu kato igihe yatangiraga kugaragaza ibimenyetso by’indwara. Nyuma yo kwemezwa ko yanduye, yakomeje kwitabwaho n’abaganga kandi ahabwa ubuvuzi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Jean Kaseya, yavuze ko iki cyorezo ari ikibazo gikomeye cyane kibangamiye ubuzima bw’abaturage.
Yasabye umuryango mpuzamahanga gutanga inkunga y’amafaranga, ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’abakozi b’inzobere mu rwego rwo gufasha ibihugu byibasiwe guhangana n’iki cyorezo.
Nk’uko inzego z’ubuzima zibitangaza, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kugaragara abantu barenga 9.000 banduye Ebola, naho abamaze guhitanwa na yo bakaba 4.381.
Kuba Nigeria yongeye kugira umurwayi wa Ebola ni byo bibaye bwa mbere kuva mu mwaka wa 2014, bikaba byongereye impungenge z’uko indwara ishobora gukomeza gukwirakwira.
Kuri ubu, inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zikomeje ibikorwa byo kumenya abantu bose bashobora kuba barahuye n’umurwayi no kubakurikirana kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.