Umunya-Norvege Erling Braut Haaland, ukinira Manchester City, yahaye isomero ryo mu mujyi yakuriyemo igitabo cy'amateka gifite imyaka isaga 430, cyaguzwe amafaranga agera ku bihumbi 103 by'amapawundi, ni ukuvuga hafi miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iki gitabo cy'amateka cyanditswe mu mwaka wa 1594, kivuga ku mateka y'abami ba Norvege bo mu gihe cya Vikings, abamikazi, abarwanyi n'abandi bantu bagize uruhare mu mateka y'icyo gihugu.

Haaland yagiguze afatanyije na se, Alf-Inge Haaland, ku mafaranga miliyoni 1.3 z'amakamba ya Norvege, mu cyamunara cyabaye mu mwaka ushize. Ni igiciro cyanditse amateka kuko ari cyo gitabo cyaguzwe amafaranga menshi kurusha ibindi mu mateka ya Norvege.

Impano igamije guteza imbere umuco wo gusoma

Ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, iki gitabo cyashyizwe ahagaragara ku mugaragaro mu isomero rya Time riherereye mu mujyi wa Bryne, aho Haaland yakuriye.

Iki gitabo kizajya kibikwa mu buryo bwihariye kugira ngo kirindwe kwangirika, ariko abaturage n'abashyitsi bazajya babasha kukireba. Hanateguwe uburyo bwo kugishyira mu ikoranabuhanga kugira ngo abantu babashe gusoma ibikubiyemo.

Haaland yavuze ko kuva akiri muto yakundaga kumenya amateka ya Vikings, kandi ko yifuza ko abantu bo mu gace akomokamo babasha kumenya amateka y'aho bakomoka.

Yagaragaje kandi ko nubwo umupira w'amaguru wamuhaye amahirwe yo kugera ku nzozi ze, ibitabo na byo bishobora gufasha abantu benshi gutekereza kure no kubona amahirwe mashya mu buzima.

Haaland yashishikarije abana gusoma

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, Haaland na se batangije irushanwa ryo gusoma rigenewe abanyeshuri bo muri ako karere.

Abanyeshuri bazasoma ibitabo byinshi hagati ya Ugushyingo na Mutarama, abazatsinda bakazahabwa amahirwe yo kujya kureba umukino w'ikipe y'igihugu ya Norvege kuri Stade Ullevaal i Oslo, bari kumwe na Haaland n'abandi bakinnyi.

Iri rushanwa ryamaze gukurura abana benshi, aho bamwe bajya mu isomero bakimara kuva ku ishuri bakahamara amasaha menshi basoma.

Iyi mpano ya Erling Haaland igaragaza ko kuba icyamamare bidashingiye gusa ku byo umuntu akora mu mwuga we, ahubwo ko ashobora no gukoresha ubushobozi n'ubwamamare afite mu guteza imbere umuco, amateka n'uburezi mu gace yakuriyemo.

A little more informed. A little more connected.