Nyuma y’imyaka itandatu itangijwe, Basketball Africa League (BAL) igiye gufungura umuryango mushya w’ishoramari, aho abashoramari bo muri Afurika no mu bindi bihugu bazashobora gutunga amakipe yayo ku buryo burambye. Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yabivuze ku wa 21 Nzeri 2026, mu nama ya Unstoppable Africa yabereye i New York. Yavuze ko imyaka itandatu BAL imaze ikora yerekanye ko bishoboka kugira irushanwa rya basketball ry’umwuga rihoraho kandi rigakomeza gukura muri Afurika. Muri iyi gahunda nshya, abashoramari bazashobora kugira amakipe batunze igihe kirekire, NBA na FIB

Nyuma y’imyaka itandatu itangijwe, Basketball Africa League (BAL) igiye gufungura umuryango mushya w’ishoramari, aho abashoramari bo muri Afurika no mu bindi bihugu bazashobora gutunga amakipe yayo ku buryo burambye. Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yabivuze ku wa 21 Nzeri 2026, mu nama ya Unstoppable Africa yabereye i New York. Yavuze ko imyaka itandatu BAL imaze ikora yerekanye ko bishoboka kugira irushanwa rya basketball ry’umwuga rihoraho kandi rigakomeza gukura muri Afurika. Muri iyi gahunda nshya, abashoramari bazashobora kugira amakipe batunze igihe kirekire, NBA na FIBA bikomeza gutanga ubufasha. NBA Africa ivuga ko yamaze kubona abashoramari bashishikajwe no gushora muri BAL. Ishoramari rishya ntirizibanda ku makipe gusa. Hazanarebwa ubufatanye mu kwamamaza, itangazamakuru, kwakira abantu, ubwikorezi, indege, umutekano na serivisi z’ikoranabuhanga. NBA Africa ivuga ko mu bihe bine bya mbere bya BAL, iri rushanwa ryagize uruhare mu bukungu rungana na miliyoni 250 z’amadolari kandi rifasha gushyigikira imirimo igera ku 37,000. Mu myaka 10 iri imbere, NBA Africa iteganya ko kwagura BAL bishobora gutanga ibikorwa by’ubukungu bifite agaciro ka miliyari 5.4 z’amadolari no gushyigikira imirimo igera ku 650,000.

A little more informed. A little more connected.