Robot zifite isura n’imiterere nk’iby’abantu icyenda zo mu Bushinwa zakoze imbyino zagaragaye neza mu nama ya Web Summit 2026 yabereye i Lisbon muri Portugal, zituma ibihumbi by’abari bayitabiriye bazishimira cyane muri MEO Arena.

Izi robot zakozwe n’ikigo cyo mu Bushinwa gikora ikoranabuhanga rya za robot cyitwa AgiBot. Zagaragaye cyane ubwo iyi nama y’ikoranabuhanga yatangizwaga ku wa 9 Ugushyingo 2026. Ni Ku nshuro ya mbere, robot zifite imiterere nk’iy’abantu zagaragaye nk’abatumirwa batanga ibiganiro ku mugaragaro, zifatanya n’abantu mu biganiro no mu myiyereko y’ikoranabuhanga.

Ahandi muri iyi nama, abayitabiriye banabonye robot ya Galbot ifite amapine n’amaboko abiri, yagenewe gukora imirimo itandukanye mu maduka, muri farumasi no mu nganda.

Iyi nama yahuje abantu bagera ku bihumbi 70 baturutse mu bihugu 164. Ubushinwa bwohereje itsinda rinini kurusha ayandi yose bwigeze bwohereza muri iyi nama, ririmo abantu barenga 50 bakora mu bijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) n’ikoranabuhanga rya za robot.

Web Summit yatangijwe mu mwaka wa 2009 i Dublin muri Ireland, yimurirwa i Lisbon muri Portugal mu mwaka wa 2016. Kuva icyo gihe, yabaye imwe mu nama zikomeye zihuza abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku mugabane w’u Burayi.

Inama y’uyu mwaka yahuje ibigo byinshi bitangiye ibikorwa by’ubucuruzi (Start-ups), abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikomeye. Umuyobozi wayo washinze, Paddy Cosgrave, yagaragaje ko Ubushinwa bukomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Iyi nama kandi yahuye n’imbogamizi zatewe n’umuyaga ukaze witwa Storm Charles, watumye abategura bahagarika ibikorwa byari biteganyijwe ku wa 11 Ugushyingo. Ibyo bikorwa byaje gusubukurwa ku munsi wa nyuma w’iyi nama, ku wa 12 Ugushyingo.

Nubwo habayeho izo mbogamizi, iyi nama yagaragaje intambwe ikomeye ikoranabuhanga rya za robot no gukoresha imashini mu mirimo itandukanye rimaze gutera, inashimangira umwanya w’Umujyi wa Lisbon nk'ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga n’ishoramari.

A little more informed. A little more connected.