Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB) n’icy’u Burusiya (Rosatom) byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kubaka uruganda ruto rutanga ingufu za Nikeleyeri n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nikeleyeri.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yabereye i Moscow ku itariki ya 28-29 Ukwakira 2026.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko guteza imbere ingufu za Nikeleyeri zitangiza ibidukikije, gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nikeleyeri, ndetse no guhugura abahanga n’abakozi b’inzobere muri uru rwego, biri mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibi bikorwaremezo izatangira vuba mu Rwanda, bikazanatanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko.
Rwanda Atomic Energy Board (RAEB) ni ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu za Nikeliyeli, intego yacyo ikaba guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu za atomu mu mahoro ku bw'iterambere ry'ubukungu n'imibereho.
Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'Iteka rya Perezida rishyiraho RAEB ku wa 27 Ukwakira 2020, naho Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Claver Gatete, abitangaza ku wa 29 Ukwakira 2020.
Inshingano za RAEB ni uguhuza ubushakashatsi n'iterambere ry'ingufu za Nikeliyeli mu gihugu, gukurikirana no guhuza umutekano n'ubwirinzi muri uru rwego, no gushyigikira ikoreshwa ryazo mu buhinzi, ubuzima, amashanyarazi, imiti n'ibinyabuzima, inganda, ibidukikije, ubutaka n'ubucukuzi. Igomba kandi gushyiraho ibikorwa remezo bihuje n'ibipimo mpuzamahanga, ibi bikajyana na Gahunda y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST) n'Icyerekezo 2050.
Imishinga nyamukuru irimo Centre for Nuclear Science and Technology yashyizweho n'amasezerano hagati y'u Rwanda n'u Burusiya yo muri Ukwakira 2019, na Critical Demonstration Experiment yo mu masezerano yasinywe na Dual Fluid Energy Inc. muri Nzeri 2023. Hari kandi umushinga w'ibyuma bito bitanga ingufu za kirimbuzi (Small Modular Reactors), ufatwa nk'igisubizo cy'igihe kirekire cyunganira amazi, izuba na méthane, ndetse na roadmap yasinywe na Rosatom.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.