Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yirukanye abanyamahanga 114, barimo Abashinwa n’Abanyafilipine, nyuma y’igenzura ryagaragaje ko bari mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki gikorwa cyakozwe n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri RDC, ruzwi nka Direction Générale de Migration (DGM), hagati ya tariki ya 15 na 18 Ukwakira 2026, mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga, zombi ziherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru 7SUR7.CD ku wa 20 Ukwakira 2026, muri abo banyamahanga, 70 bafatiwe mu mujyi wa Kolwezi, mu ntara ya Lualaba, mu gihe abandi 44 bafatiwe i Lubumbashi, mu ntara ya Haut-Katanga.

Aba banyamahanga bari bafite ibibazo bijyanye n’ibyangombwa bibemerera gutura muri RDC. Nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zibishinzwe, hafashwe icyemezo cyo kubasubiza mu bihugu bakomokamo.

Igikorwa cyo kubirukana cyasojwe ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, ubwo itsinda rya nyuma ryahagurukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Luano, i Lubumbashi, rikoresheje indege ya Ethiopian Airlines, rinyuze i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Iyi gahunda yo gukurikirana abanyamahanga ibaye mu gihe intara za Lualaba na Haut-Katanga zikomeje kugaragaramo ibikorwa byinshi by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane umuringa na cobalt, bikurura abashoramari n’abakozi baturuka mu bihugu bitandukanye.

Ku bijyanye n’iki gikorwa, bamwe mu bahagarariye sosiyete sivile i Kolwezi basabye ko igenzura ryakongerwa mo imbaraga rikareba n’ibigo bikoresha abanyamahanga badafite ibyangombwa bikenewe, kugira ngo amategeko agenga abinjira n’abasohoka yubahirizwe.

A little more informed. A little more connected.