Cristiano Ronaldo yagaragarije Lionel Messi ko amuri hafi mu bihe bikomeye, amwoherereza ubutumwa bw’ihumure no kumwifuriza gukomera we n’abe. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Ronaldo yagize ati: “Ndaguhobera cyane wowe n’abawe muri ibi bihe bikomeye, Leo. Mukomere cyane.” Ubu butumwa bwa Ronaldo bwagaragaje ko, nubwo amaze imyaka myinshi ahanganye na Messi mu kibuga no mu guhatanira ibihembo bikomeye, guhangana kwabo kutabangamira ubucuti n’ubumuntu hanze y’ikibuga. Ronaldo na Messi ni bamwe mu bakinnyi bakomeye bagize amateka y’umupira w’amaguru, aho bamaze imyaka myinshi bahanganira k

Cristiano Ronaldo yagaragarije Lionel Messi ko amuri hafi mu bihe bikomeye, amwoherereza ubutumwa bw’ihumure no kumwifuriza gukomera we n’abe. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Ronaldo yagize ati: “Ndaguhobera cyane wowe n’abawe muri ibi bihe bikomeye, Leo. Mukomere cyane.” Ubu butumwa bwa Ronaldo bwagaragaje ko, nubwo amaze imyaka myinshi ahanganye na Messi mu kibuga no mu guhatanira ibihembo bikomeye, guhangana kwabo kutabangamira ubucuti n’ubumuntu hanze y’ikibuga. Ronaldo na Messi ni bamwe mu bakinnyi bakomeye bagize amateka y’umupira w’amaguru, aho bamaze imyaka myinshi bahanganira kuba ku isonga ku rwego rw’isi.

A little more informed. A little more connected.