Ikipe ya Yanga Princess yo muri Tanzania yatangaje ko umukinnyi w'Umunyarwandakazi Jeannine Mukandayisenga, usanzwe akinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagore (She-Amavubi), yamaze gusinyira Wuhan Jiangda Women's FC yo mu Bushinwa. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ubuyobozi bwa Yanga Princess, Jeannine yabaye Umunyarwandakazi wa mbere ugiye gukinira Wuhan Jiangda Women's FC, anandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mupira w'amaguru w'abagore muri Tanzania ugurishijwe amafaranga menshi kurusha abandi. Yanga Princess yashimiye Mukandayisenga ku ruhare yagize mu bikorwa by'iyi kipe,
Ikipe ya Yanga Princess yo muri Tanzania yatangaje ko umukinnyi w'Umunyarwandakazi Jeannine Mukandayisenga, usanzwe akinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abagore (She-Amavubi), yamaze gusinyira Wuhan Jiangda Women's FC yo mu Bushinwa. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ubuyobozi bwa Yanga Princess, Jeannine yabaye Umunyarwandakazi wa mbere ugiye gukinira Wuhan Jiangda Women's FC, anandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mupira w'amaguru w'abagore muri Tanzania ugurishijwe amafaranga menshi kurusha abandi. Yanga Princess yashimiye Mukandayisenga ku ruhare yagize mu bikorwa by'iyi kipe, inamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwe rushya. Biteganyijwe ko azahita yerekeza mu Bushinwa gutangira imyitozo no kwitegura shampiyona hamwe n'ikipe ye nshya.

umukinnyi w'Umunyarwandakazi Jeannine Mukandayisenga yamaze gusinyira Wuhan Jiangda Women's FC yo mu Bushinwa





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.