Umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Shaddyboo , yatanze ikirego asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana umusore Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko yagize ikibazo gikomeye cyane, avuga ko uwo musore basanzwe baziranye yaje iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, bagasangira inzoga, nyuma bikaza kurangira habaye ihohoterwa. Yagize ati: “Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.” Yakomeje asaba inzego zibishinzwe
Umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Shaddyboo, yatanze ikirego asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana umusore Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko yagize ikibazo gikomeye cyane, avuga ko uwo musore basanzwe baziranye yaje iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, bagasangira inzoga, nyuma bikaza kurangira habaye ihohoterwa.
Yagize ati: “Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.” Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, avuga ko akeneye ubutabera n’ubufasha, kuko ngo atari no mu mwanya mwiza wo gusohoka kubera ibyamubayeho.
Shaddyboo avuga ko nyuma yo kunywa inzoga, yaje kubyuka asanga yambaye ubusa ari kumwe n’uyu musore, akavuga ko ibyo byamuteye impungenge zikomeye ndetse akeka ko yasambanyijwe atabishaka. Yavuze ko icyo gihe yari no mu minsi y’ukwezi k’umugore, bikaba byaramubabaje cyane.
Yemeza ko yahise abibwira Yugi Umukaraza wari umaze gusohoka iwe, amubwira ko bidakwiye kandi ko ikibazo gikwiye gukurikiranwa mu butabera.
Ku rundi ruhande, Yugi Umukaraza ntarabasha kugira icyo atangaza kuri ibi birego, kuko kugeza ubu ntibyakunze ko aboneka ngo agire icyo abivugaho.
Shaddyboo avuga ko nta rukundo rwihariye yigeze agirana n’uyu musore, ahubwo ko bari inshuti zisanzwe. Yongeyeho ko yizeye ko inzego z’ubutabera zizakora iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, Nkuko IGIHE cyibitangaza .
Ibi byatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe basaba ko hakurikizwa inzira z’amategeko, mu gihe abandi bagaragaje impaka zitandukanye ku byo bavuga ko bikwiye kwitonderwa kugeza iperereza rirangiye.

“Ubutabera ni ingenzi, ukuri ni ingenzi. Ndabasaba kunshyigikira muri iki gihe gikomeye.” –Shaddyboo

“Sinigeze ngira icyo mvuga kuri ibi birego kugeza igihe ubutabera buzavuga ukuri.” – Yugi Umukaraza




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.