Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko ishaka gukorana n’abashoramari bo mu Burusiya mu mishinga minini ijyanye no kwakira igikombe cya Afurika 2027, irushanwa Tanzania izafatanya kwakira na Kenya ndetse na Uganda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 na Minisitiri wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe Igenamigambi n’Ishoramari, Dr. Pius Chaya, mu nama yiga ku bucuruzi n’ishoramari yahuje Tanzania n’u Burusiya yabereye i Arusha. Dr. Chaya yavuze ko AFCON 2027 izafungura amahirwe menshi y’ishoramari mu nzego zirimo ibikorwa remezo, amahoteli, ubwikorezi, ubukerarugendo, i

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko ishaka gukorana n’abashoramari bo mu Burusiya mu mishinga minini ijyanye no kwakira igikombe cya Afurika 2027, irushanwa Tanzania izafatanya kwakira na Kenya ndetse na Uganda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 na Minisitiri wungirije mu biro bya Perezida ushinzwe Igenamigambi n’Ishoramari, Dr. Pius Chaya, mu nama yiga ku bucuruzi n’ishoramari yahuje Tanzania n’u Burusiya yabereye i Arusha. Dr. Chaya yavuze ko AFCON 2027 izafungura amahirwe menshi y’ishoramari mu nzego zirimo ibikorwa remezo, amahoteli, ubwikorezi, ubukerarugendo, inganda ndetse n’ikoranabuhanga. Yasabye abikorera bo mu Burusiya kubyaza umusaruro ayo mahirwe binyuze mu gukorana na Tanzania mu mishinga itandukanye izafasha igihugu kwitegura iri rushanwa rikomeye muri Afurika rihuza amakipe y'ibihugu. Yongeyeho ko Tanzania ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu no gukurura ishoramari riturutse hanze, aho ubufatanye n’u Burusiya bufatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzamura ubucuruzi n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.

A little more informed. A little more connected.