Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, itsinda Curaçao ibitego 7-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda F wabaye kuri iki Cyumweru. Nubwo benshi bari biteze intsinzi yoroshye y’u Budage, Curaçao yabanje kwerekana ko itari yaje kuba igitambo gusa, ahubwo inandika amateka yo gutsinda igitego cyayo cya mbere mu Gikombe cy’Isi. U Budage bwafunguye amazamu hakiri kare, ariko Curaçao yaje kwishyura ku munota wa 21 binyuze kuri Livano Comenencia, watsinze ishoti rikomeye ryanyuze hagati y’abakinnyi benshi, kiba igitego cya mbere igihugu cye gitsinze mu matek
Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatangiye neza urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, itsinda Curaçao ibitego 7-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda F wabaye kuri iki Cyumweru. Nubwo benshi bari biteze intsinzi yoroshye y’u Budage, Curaçao yabanje kwerekana ko itari yaje kuba igitambo gusa, ahubwo inandika amateka yo gutsinda igitego cyayo cya mbere mu Gikombe cy’Isi. U Budage bwafunguye amazamu hakiri kare, ariko Curaçao yaje kwishyura ku munota wa 21 binyuze kuri Livano Comenencia, watsinze ishoti rikomeye ryanyuze hagati y’abakinnyi benshi, kiba igitego cya mbere igihugu cye gitsinze mu mateka ya Mundial.

Livano Comenencia yishimira igitego cyabaye icya mbere Curaçao itsinze mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Iki gitego cyashimishije cyane abafana ba Curaçao bari bitabiriye umukino, ndetse gitanga icyizere ko iyi kipe ishobora gutungurana imbere y’igihugu cyegukanye Igikombe cy’Isi inshuro enye(4). Icyakora, ibyo byishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 38, myugariro Nico Schlotterbeck yatsinze igitego cy’umutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Nathaniel Brown, asubiza u Budage imbere. Mu gice cya kabiri, u Budage bwagaragaje ubukana n’ubunararibonye bwabwo, bukomeza kubona ibindi bitego kugeza umukino urangiye butsinze Curaçao ibitego 7-1. Rutahizamu Kai Havertz yigaragaje cyane muri uyu mukino atsinda ibitego bibiri, agira uruhare rukomeye mu ntsinzi y’ikipe ya Julian Nagelsmann.

Kai Havertz yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi y’u Budage atsinda ibitego bibiri muri uyu mukino.
Nyuma y’umukino, Umutoza Julian Nagelsmann yavuze ko iyi ntsinzi yari ingenzi cyane ku ikipe ye nyuma y’uko u Budage bwasezerewe mu matsinda mu Gikombe cy’Isi cya 2018 n’icya 2022. Yagize ati: “Twari dukeneye intsinzi nk’iyi kugira ngo twongere icyizere. Twari dusanzwe twiyizeye, ariko iyi ntsinzi yadufashije kurushaho. Tugomba kwereka abafana bacu ko dushoboye kandi ko dufite ubushobozi bwo kugera kure. " Nubwo Curaçao yatsinzwe ibitego byinshi, amateka yakoze yo gutsinda igitego cyayo cya mbere muri Mundial azakomeza kwibukwa nk’intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’iki gihugu cyo muri Karayibe.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.