Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsinze Tanzania ibitego 42 kuri 32,bituma ibona itike ya ½ mu mikino ihuza amakipe y’ibihugu byo mu Karere ka Gatanu (Zone 5).
Kuri wa Gatanub tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ni bwo umukino wabaye ubera ku kibuga cya Filbert Bayi Multi Sports Centre, u Rwanda birangira rutsinze Tanzania ibitego 42 kuri 32.
Hungurimana kandi ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, atera ikirenge mu cya Ineza Joy na we wegukanye igihembo cyo kwitwara neza ku mukino u Rwanda rwanyagiyemo Djibouti ibitego 49-9.
U Rwanda rwahise ruyobora Itsinda B ryo muri iyi mikino y’Akarere ka Gatanu, rubona itike yo kuzakina imikino ya ½, aho ruhura na Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe izegukana igikombe cy’iri rushanwa ni yo izabona itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia.
Ikipe izahagararira Zone 5 izaba iri mu Itsinda C ririmo Tunisie, Cameroun na Zambia.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.