Kigali, 22 Nzeri 2026 U Rwanda rwatangaje ko rufite intego yogutanga megawatt 110 z'amashanyarazi , akomoka ku ngufu za nucleaire muntangiriro z'imyaka ya 2030, Aho gahunda iriho iteganyako 110MW zaba zagezweho muri 2033. Ibi byatangajwe na ministeri w'ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, muri komisiyo y'inteko ishinga amategeko y'uRwanda ishinzwe ubukungu n'imari kuri uyu WA kabiri taliki ya 22 Nzeri 2026. U Rwanda ruri gutegura gukoresha Small Modular Reactors (SMRs), ubwoko bw’ibikoresho bya nucléaire bito ugereranyije n’amashanyarazi manini ya nucléaire asanzwe. Ikigo Rwanda Atomic
Kigali, 22 Nzeri 2026 U Rwanda rwatangaje ko rufite intego yogutanga megawatt 110 z'amashanyarazi , akomoka ku ngufu za nucleaire muntangiriro z'imyaka ya 2030, Aho gahunda iriho iteganyako 110MW zaba zagezweho muri 2033. Ibi byatangajwe na ministeri w'ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, muri komisiyo y'inteko ishinga amategeko y'uRwanda ishinzwe ubukungu n'imari kuri uyu WA kabiri taliki ya 22 Nzeri 2026. U Rwanda ruri gutegura gukoresha Small Modular Reactors (SMRs), ubwoko bw’ibikoresho bya nucléaire bito ugereranyije n’amashanyarazi manini ya nucléaire asanzwe. Ikigo Rwanda Atomic Energy Board (RAEB) kivuga ko ubu buryo bushobora gufasha igihugu kubona amashanyarazi ahoraho kandi bukagira uruhare mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Muri Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atome (IAEA), ryasuzumye aho igihugu kigeze mu kubaka ibyangombwa, amategeko, inzego z’umutekano n’ubushobozi bw’abantu bikenewe kugira ngo gahunda ya nucléaire ikorwe mu buryo bwizewe. Perezida Paul Kagame muri Gicurasi 2026 yavuzeko ko u Rwanda rwifuza ko ingufu za nucléaire zitangira gukoreshwa mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma y’uko igihugu kirangije icyiciro cya mbere cy’isuzuma rya IAEA. U Rwanda kandi ruri gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu ikoranabuhanga rya nucléaire. Muri Gicurasi 2026, RAEB na Holtec International basinye amasezerano agamije guteza imbere ikoreshwa rya SMR-300 mu Rwanda. Muri Nyakanga 2026, u Rwanda na Rosatom na bo basinye roadmap ijyanye n’ubufatanye ku byerekeye SMRs. Gahunda ya nucléaire mu Rwanda ntireba amashanyarazi gusa. Mu 2026, IAEA yasuzumye kandi imyiteguro y’u Rwanda yo gushyiraho Centre for Nuclear Science and Technology, izafasha mu bushakashatsi, ubuvuzi, ubuhinzi, inganda, uburezi no guhugura abakozi bafite ubumenyi mu bijyanye na nucléaire. Nubwo intego ya 110 MW iteganyijwe mu 2033, u Rwanda ruracyari mu cyiciro cyo gutegura no kubaka ubushobozi bukenewe mbere y’uko uruganda rwa nucléaire rutangira gukora. Umutekano, amabwiriza, ubumenyi bw’abakozi n’imicungire y’ibikoresho bya nucléaire ni bimwe mu bice bikomeje kwitabwaho. Uwanditse: rahab iradukunda





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.