Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwashyizeho amategeko n'amabwiriza agenga abakora ibikorwa byo gusudira, mu buryo bwo gukumira inkongi zikomeje kwibasira Inyubako zitandukanye mu bice by'Igihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu rwego rwo gukumira inkongi zikomeje kwiyongera, ibikorwa byo gusudira bigomba gukorwa hubahirijwe amabwiriza y'umutekano.
Aya mabwiriza yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, nyuma y’inkongi z’umuriro ziherutse kwibasira inyubako zitandukanye, zirimo iyakorerwagamo ububaji mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, ku wa 2 Ugushyingo 2026.
Iyo nkongi yatangiye ahagana Saa Kumi n’Igice z’umugoroba, yangiza inyubako yakorerwagamo ibikoresho byo mu mbaho, mbere y’uko Polisi y’u Rwanda itabara, ikayizimya itarakwira mu zindi nyubako zari ziyegereye.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo nkongi yaturutse ku bikorwa byo gusudira byakorerwaga muri iyo nyubako, ndetse ko ukekwaho kubigiramo uruhare yatangiye kubazwa n’inzego zibishinzwe.
Umujyi wa Kigali wasabye kandi ko inyubako cyangwa ahakorerwa ibikorwa byo gusudira hagomba kuba hari ubwirinzi buhagije bwo gukumira inkongi zishobora guterwa n'amashanyarazi.
Ikindi ni uko ibikorwa byo gusudira bitagomba gukorerwa ahari ibintu bishobora gufatwa n'umuriro, mu gihe ba nyir'inyubako zikorerwamo ibyo bikorwa basabwe guhora bagenzura ko imiterere y'insinga ikijyanye n'ingano y'amashanyarazi akenewe mu bikorwa bikorerwa muri izo nyubako.
Abakora ibikorwa byo gusudira basabwe kwitwaza ibikoresho by'ibanze byo gukumira no kuzimya inkongi, kugira ngo bashobore kuyikumira itarasakara.
Mu yandi mabwiriza yatanzwe, ba nyir'inyubako barasabwa kugira ibikoresho bitahura umwotsi n'ibindi bishobora guteza inkongi, bizwi nka 'fire detectors', ibikoresho by'ibanze byo kuzimya inkongi ndetse n'inzira zihagije kandi zitarimo inzitizi, zifasha abantu gusohoka mu gihe habaye inkongi.
Umujyi wa Kigali wanakanguriye ba nyir'inyubako kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, no guhugura abazituyemo n'abazikoreramo ku buryo bwo kwitwara mu gihe habaye inkongi y'umuriro.
Washimangiye ko inyubako zikorerwamo ibikorwa byavuzwe haruguru n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi zigomba kuba zifite ubwishingizi, ndetse n'abacuruzi bakagira ubwishingizi bw'ibicuruzwa byabo.
Aya mabwiriza atangajwe mu gihe mu minsi ishize inkongi z'umuriro zakomeje kwibasira inyubako zitandukanye, zimwe muri zo zikorerwamo ubucuruzi n'ubukorikori.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.