Urubanza rurebana n’urupfu rw’icyamamare mu mupira w'amaguru ku isi  Diego Armando Maradona rukomeje gutera impaka n’amarangamutima ku rwego mpuzamahanga, aho abatangabuhamya bashya bakomeje gusobanura uko ubuzima bwe bwari bumeze mbere y’uko apfa, ndetse n’uko imigendekere y’iburanisha irimo kugenda. Mu buhamya bwatanzwe mu kiganiro A la Barbarossa , Dr. Mario Schiter, umuganga wavuraga Maradona igihe kirekire, yavuze ko uyu mukinnyi yari amaze imyaka myinshi afite ikibazo gikomeye cy’umutima. Yise icyo kibazo “latent heart failure”, asobanura ko ari uburwayi bwari buhishe ariko bukomeye cyan

Urubanza rurebana n’urupfu rw’icyamamare mu mupira w'amaguru ku isi  Diego Armando Maradona rukomeje gutera impaka n’amarangamutima ku rwego mpuzamahanga, aho abatangabuhamya bashya bakomeje gusobanura uko ubuzima bwe bwari bumeze mbere y’uko apfa, ndetse n’uko imigendekere y’iburanisha irimo kugenda.

Mu buhamya bwatanzwe mu kiganiro A la Barbarossa, Dr. Mario Schiter, umuganga wavuraga Maradona igihe kirekire, yavuze ko uyu mukinnyi yari amaze imyaka myinshi afite ikibazo gikomeye cy’umutima. Yise icyo kibazo “latent heart failure”, asobanura ko ari uburwayi bwari buhishe ariko bukomeye cyane, bushobora gutera ihungabana ry’umutima igihe icyo ari cyo cyose.

Schiter yavuze ko ari ikosa gukomeza gutekereza ko Maradona yari yarakize neza nyuma y’ibibazo by’ubuzima yagiye anyuramo mu myaka ishize. Yagaragaje ko amateka y’ubuzima bwe, harimo n’igihe yabazwe mu 2005 kubera igifu, byari bikwiye gufatwa nk’urufunguzo rwo gusobanura uko ubuzima bwe bwagiye buhinduka kugeza apfuye.

Ati: “Amateka y’uburwayi ntiyibagirana. Umubiri ugira amateka yawo y’ubuvuzi, kandi ayo mateka ni yo asobanura byinshi ku byabaye nyuma.”

Ku rundi ruhande, umunyamategeko Fernando Burlando, uhagarariye abakobwa ba Maradona, Dalma na Gianinna, yagaragaje uburakari bukomeye ku byabaye mu iburanisha. Yashinje Leopoldo Luque, umwe mu bagize itsinda ry’abaganga bamwitagaho, kuba yarerekanye amafoto y’isuzuma ry’umurambo (autopsie/autopsy) imbere y’urukiko, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku mutima wa Gianinna Maradona.

Burlando yavuze ko ubwo buryo bwo gukoresha ibimenyetso ari uburyo  bw'ubunyamaswa kandi budakwiye mu iburanisha rireba urupfu rw’umuntu ukomeye nk’uyu.

Yagize ati: “Ibyo Luque yakoze ni ugukomeza kubabaza umuryango wa Maradona. Ntabwo bikwiye, kandi ni ugusuzugura uburibwe bw’abakobwa be.”

Uru rubanza rukomeje gukurura impaka ku rwego rw’ubutabera, aho hakomeje kwibazwa uburyo ubuvuzi bwatanzwe, imiyoborere y’abaganga, ndetse n’uruhare rw’abari bashinzwe kumwitaho mu minsi ye ya nyuma.

Mu gihe iperereza rikomeje, abakunzi ba Maradona ku isi hose bakomeje gusaba ukuri no kubahiriza ubutabera ku rupfu rw’umukinnyi wafashije Isi  guhindura amateka y’umupira w’amaguru.

A little more informed. A little more connected.