Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abafungiye mu Rwanda, hakigaragara imbogamizi zirimo gutinda kubona serivisi z’ubuvuzi n’ibikoresho by’ibanze.
Ibi byagarutsweho ku wa 28 Ukwakira 2026, ubwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2025/2026.
Muri iyo raporo, Komisiyo yagaragaje ko hari abafungwa bafite indwara zisaba imiti yihariye cyangwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru batabubona ku gihe. Ibi ahanini biterwa no gutinda koherezwa mu bitaro by’inzobere ndetse n’uko imwe mu miti ikenewe itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ukubura ibikoresho bihagije byo gufunguriraho amafunguro muri amwe mu magereza, cyane cyane ayagaragayemo ubucucike bukabije.
Umurungi Providence yavuze ko Komisiyo izakomeza gusura amagereza n’ibigo ngororamuco kugira ngo ikurikirane niba ibibazo byagaragajwe biri gukemurwa n’inzego bireba.
Depite Ayinkamiye Speciose we yatanze igitekerezo cy'uko imiryango y'abafunzwe yagira uruhare mu gukemura ikibazo cy'ibikoresho byo kuryamaho n'ibyo gufunguriraho, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'amagereza.
Ku bijyanye n'ubucucike, raporo igaragaza ko bwagabanutse buva kuri 110% mu mwaka wa 2024/2025 bugera kuri 101.2% mu mwaka wa 2025/2026. Ibi bivuze ko umubare w'abafungiye mu magereza ugikubye ubushobozi bwayo ho 1.2%.
Iyi raporo igaragaza ko nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya ubucucike, hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo abafungiye mu magereza babone ubuvuzi bukwiye, ibikoresho by'ibanze n'ubuzima bwubahiriza agaciro ka muntu.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.