Umuhanzi Yampano yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumugira umwere ku byaha bibiri ahakana, birimo icy’ivangura, naho ku byo yemera agahabwa ibihano byoroheje bishoboka cyangwa agasubikirwa igihano.
Mu iburanisha, Yampano yagaragaje ko atishimiye uburyo Ubushinjacyaha bwibanze cyane ku gushaka ibimenyetso bimushinja, aho gushaka n’ibimushinjura, kandi ko ibyo byose biri mu nshingano zabwo.
Umushinjacyaha yasubije ko ikimenyetso gishinjura Yampano ari imbabazi z’umugore we, ariko ko atizeye neza ko yazitanze ku bushake bwe nta gitutu yashyizweho. Ni yo mpamvu yasabye urukiko kuzagenzura niba izo mbabazi zaratanzwe mu bwisanzure.
Yampano yasomeye urukiko ibaruwa yanditse asaba imbabazi, agaragaza ko atarangwa n’ivangura. Yongeye guhakana ko yarumye umugore we izuru, avuga ko raporo ya muganga igaragaza ko nta gikomere yari afite kuri iryo zuru, asaba ko urukiko rwazashingira kuri icyo kimenyetso mu gufata icyemezo.
Uyu muhanzi yavuze ko akwiriye kugirirwa imbabazu kuko ari ubwa mbere akurikiranywe n’ubutabera. Yagaragaje ko igihe amaze mu Igororero rya Nyarugenge cyamwigishije byinshi kandi ko yicuza ku byaha yemera.
Yasabye ko urukiko ruzirikana ukwemera kwe, ukwicuza ndetse n’imbabazi yahawe n’umugore we, rukamugirira imbabazi kugira ngo naramuka arekuwe azabashe gukoresha ubuhanzi bwe mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibi bije nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabiye Yampano igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, ahanishwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800.
Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026, afungirwa mu Igororero rya Nyarugenge kuva muri Kamena uwo mwaka.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa 16 Ukuboza 2026, ari bwo hazamenyekana icyemezo ruzafata kuri uyu muhanzi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.