Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Ingimbi y’imyaka 16 yatawe muri yombi ishinjwa gutera icyuma mugenzi we

Spread the love

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gutera icyuma undi bari mu kigero kimwe mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Sydney.

Ibi byabaye ku munsi wejo kuwa Gatanu, ku itariki 02 Kamena .

Inzego z’ubutabazi zahamagawe mu masangano ya Frensham Place na Martin Place muri Dural, aho basanze umwana w’imyaka 17 yatewe icyuma.

Inzego z’ubutabazi zahise zimujyana ku bitaro ubuzima bwe butameze neza.

Ku munsi wejo ahagana mu ma saa munani na 45 za mu gitondo, abapolisi bata muri yombi umwana w’imyaka 16 mu rugo i Cattai.

Uyu musore w’imyaka 16 yashinjwaga icyaha cyo no kwanga ingwate. Bikaba biteganyijwe koazitaba urukiko.Mu gihe iperereza rigikomeje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles