Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Polisi irahigisha uruhindu umugabo warashe umunyeshuri wigaga muri kaminuza

Spread the love

Polisi ya Sydney yatangaje ko ikomeje gushakisha umugabo bikekwa ko yarashe umunyeshuri wigaga muri Kaminuza.

Mu kwezi kwa Gatanu nibwo Marvin Oraiha wari ufite imyaka 24 y’amavuko yarasiwe imbere y’iwabo mu Majyepfo y’Uburengerszuba bwa Sydney mu gace kitwa Elizabeth Hills.

Icyo gihe Polisi yatangaje ko umurashi yahise ajya mu modoka y’umweru ya Audi agahungira mu gace ka Green valley ,aho yataye imodoka agahungira mu yindi yo mu bwoko bwa Toyota Parado.

Amashusho yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha yerekana umugabo wari wambaye imyenda y’umukara animfutse mu maso , agahita ahunga nyuma yo kurasa uwo mwana.

imodoka yo mu bwoko bwa Audi yari yahungiyemo yasanzwe ihishe mu buvumo mu gihe Prado yo yasanzwe yatwikiwe ku muhanda wa Lewis.

Virginia Gorman , uri gukora nk’ushinzwe umutekano yavuze ko ayo mashusho mashya azatuma babasha gutahura uwo mugizi wa nabi.

Marvin Oraiha warasiwe imbere y’iwabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles