Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Umusore arakekwaho kwicira mugenzi we murugo

Spread the love

Kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita, umugabo yapfuye mu burengerazuba bwa Sydney , aho bikekwa ko yatewe icyuma na mugenzi we.

Inkuru dukesha ikinyamakuru 9news , iravuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma ya saa Sita ahitwa St Clair.

Polisi yageze ahabereye ubwo bwicanyi , isanga umugabo yaraye ubwenge ndetse afite ibikomere ariko ubutabazi ntacyo bwatanzwe kuko yapfiriye aho.

Polisi yatangaje ko iperereza rya mbere ryerekanye ko undi mugabo yari yageze aho murugo agaterana amagambo n’uwo mugabo mbere y’uko amutera icyuma agahunga.

Abagore babiri Bari mu rugo ibyo biba ntibigeze bagira ibikomere ku mubiri ariko bagaragaza ihungabana.

Polisi ya Sydney yatangaje ko yatangiye gushakisha uwo mugabo , mu makuru yatanzwe n’abakubonye bavuga ko uwo mugabo agendera ku igare risa nabi akaba afite imisatsi y’irabura akaba ari mu kigero cy’imyaka 20. Polisi isaba ko uwamubona yahamagara 000.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles