Tuesday, October 22, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“Twizeye kuzabona benshi muri mwe i Kigali” Amadou Gallo uyobora BAL

Spread the love

Basketball Africa League (BAL) ni irushanwa ry’umukino wa Basketball rihuza amakipe akomeye muri Afurika muri uwo mukino.

BAL yitegurwa gukinwa ku nshuro ya gatatu ,kuko ubu amakipe yaturutse mu gace kiswe ‘Sahara Conference’ yamaze kumenyekana ariyo Stade Malien , REG BBC , AS Douanes na AB Fighters.

Abayobora BAL na RDB mu kiganiro n’itangazamakuru

Muri iyi minsi hatahiwe gushaka itike ku makipe azaturuka mu gace kitwa ‘Nile Conference’. Imikino irikubera mu Misiri.

Leta y’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda yasinyanye amasezerano n’abategura iyo mikino ko imikino ya nyuma igomba kubera i Kigali muri ‘BK Arena’ mu gihe cy’imyaka itatu. Uyu mwaka ukaba ari uwa gatatu.

Ku munsi wejo mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje abayobora BAL ndetse n’abamwe mu bantu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ( Rwanda Development Board _ RDB).Bagarutse ku bufatanye bwiza buranga BAL na RDB hamwe na Visit Rwanda.

Muri icyo kiganiro Bwana Amadou Gallo Fall , Perezida wa BAL, yavuze ko yizeye kuzabona benshi muri abaraho kuzaza i Kigali mu mikino ya nyuma.

Amadou Gallo yagize ati” Twizeye kuzabona benshi muri mwe i Kigali mu gihe dukomeje gukoresha ‘TheBAL’ nka moteri yo kuzamura ubukungu.”

Ushinzwe ubukerarugendo muri RBD

Umuyobozimukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo nawe mu ijambo yavuze , yatangaje ko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’umukino muri Afurika kandi ko bishimiye ubufatanye na BAL mu myaka itatu itambutse.

Ahabera imikino ya BAL, Visit Rwanda iba yamazazwa 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles