Ikinyamakuru kinzi nka People Magazine kurutonde rwacyo gisanzwe gikora rwitwa Sexiest Man Aliv rwashyize ku mwanya wambere Patrick Dempsey nk’Umugabo ukurura igitsina gore cyane uy’umwaka 2023 uyu mwanya awusimbuyeho umunyamerika Chris Evans.
Patrick Dempsey wamamaye cyane mu mikino yogusiganwa ku mamodoka ariko akaba yaranakinnye mu mafilime atandukanye nka Grey’s Anatomy”, “Sweet Home Alabama”, “Disenchanted”, “Can’t Buy Me Love” n’izindi nyinshi zitandukanye.
Uyu mugabo Patrick Dempsey yagiye yitabira amarushanwa menshi yo gusiganwa kuri ku ma modoka nkirinzwi kw’izina rya 24 Hours of Le Mans ndetse akaba n’umwe mubagize ikipe ya Wright Motorsports.
Uyu mugabo kandi w’Abana batatu yabyaranye n’umugore Jillian Fink harimo impanga ebyiri zifite imyaka 16 arizo Darby na Sullivan,ndetse n’imfura yabo Talula ifite imyka 21’ babyaranye batarabana nku mugabo n’umugore.
Patrick Dempsey w’imyaka 57 ategerejwe muri filime igiye gusohoka muri uyu mwaka wa 2023 yitwa “Ferrari” ya Michael Mann.
Amafoto y’umuryango wa Patrick Dempsey