Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuryango wa Glenn na Sheena ntukozwa ibyo kwirukanwa muri Australia kubera ko bakuze

Spread the love

Umuryango wa Glenn na Sheena , Abongereza batuye muri Australia ntibakozwa ibyo kwirukanwa muri icyo gihugu bazira ko bakuza.

Glenn na Sheena , ni umuryango w’abantu bakomoka mu Bwongereza ukaba umaze imyaka 8 uba muri Australia dore ko wahageze muri 2015.

Glenn na Sheena bageze muri Australia bajya gutura mu mujyi wa Perth, batangira gushakisha imibereho , Glenn ahitamo gucuruza naho Sheena akora akazi ko gusiga irangi.

Kuri ubu aba bombi ntibishimiye icyemezo cya Australia cyo gushaka kubasubiza mu Bwongereza kuko bakuze. Glenn ufite imyaka 57 naho Sheena we afite imyaka 50, bakaba bafitanye abana babiri aribo Tamsin ufite imyaka 21 akaba ari umuganga na Molly ufite imyaka 18 akaba yiga ibijyanye n’ururimi rw’amarenga n’ibimenyetso.

Glenn na Sheena bamaze imyaka 8 baba muri Australia

Nubwo uwo muryango umaze imyaka 8 yose muri Australia ukaba unahafite imitungo , ntabwo ufite icyangobwa cya burundu cyo kuhatura.

Itegeko riteganya ko umuntu wese urengeje imyaka 45 y’amavuko atagomba guhabwa icyangobwa cya burundu cyo gutura muri Australia niba ntacyo yarafite mbere.

Shenna aganira na 9news yatangaje ko we n’umuryango we badashaka gusubira mu Bwongereza kuko bamaze kubaka ubuzima muri Australia.

Sheena yagize ati” Ntidushaka gusubira mu Bwongereza , twubatse ubuzima hano”.

” Turengeje imyaka 45 y’amavuko , bivuze ko tutabasha kubona icyangobwa cya burundu cyo gutura hano. Iyi gahunda ya Australia irashaje”.

Indi mpamvu uyu muryango utanga n’uko abana babo biga muri Australia kandi ko batabasiga bonyine.

Glenn na Sheena bavuga ko bamaze gutakaza £ 63,200 mu gushaka icyemezo cya burundu cyo kuba muri Australia ariko bakaba barakibuze.

Uyu muryango uramutse usubiye mu Bwongereza wasiga umwana wabo Tamzin kuko we afite uruhushya rwo gutura muri Australia kuko arirm umuganga, mu gihe Molly yajyana n’ababyeyi be kuko amasomo yiga atamwemerera guhabwa uruhushya rwo kuhatura.

Umuryango wa Glenn Shenna ushobora gusubizwa mu Bwongereza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles