Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi na Jo Pratt umuyobozi wa 4eb Fm bagiranye ibiganiro bigaruka kumyidagaduro muruzinduko yagiriye muri Australia.

Spread the love

Kuwa 26 Werurwe 2023 Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Australia mur’uruzinduko Clare Akamanzi yagiraye muri Australia yasuye zimwe muri leta zigize Australia zituwe n’abanyarwnda.

Ubwo yasuraga leta ya Queensland Clare Akamanzi yaboneyeho kandi anasura radio ya 4eb FM aho na Hobe Australia kinyarwanda program ikorera ndetse agirana ibiganiro n’umuyobozi wiyo radio witwa Jo Pratt akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango mumpuzamahanga w’abagore” Women of the World” (WOW) mu magambo ahinye umuryango ukomoka mu bwongereza.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi n’umuyobozi wa radio 4eb FM witwa Jo Pratt bagiranye ibiganiro bigaruka kwitegurwa ry’inama ya bagore izabera mu Rwanda

umwaka utaha izahuza abagore bagera ku bihumbi bitatu(300) bavuye hirya no hino ku isi, ndetse banaganira kuburyo 4eb fm yafasha u Rwanda ku menyekanisha ibikorwa byarwo mu gihugu cy’Australia, mubijyanye n’ubukerarugendo nkuko bisanzwe u Rwanda rubikora muri gahunda ya “Visit Rwanda” icyo cyikaba aricyo gikorwa nyamukuru baganiriyeho.

Mubyo u Rwanda rushyize imbere mu bufatanye 

barwiyemeza mirimo bakomoka muri Australia harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mining) ndetse n’uburezi (Education).

Clare Akamanzi kandi mubindi biganiro yagiranye na Jo Pratt umuyobozi wa 4ef fm  bagarutse ku Ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse Clare Akamanzi abaza umuyobozi wa radiyo 4ef fm Jo Pratt uko inzu z’imyidagaduro muri Australia zubakwa ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro muri rusange by’ubatswe,.

Umuyobozi mu kuru wa RDB avuga kucyijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda yemeje ko imyidagaduro mu Rwanda ikiri hasi ugereranyije n’Australia cyangwe ibindi bihugu byateye imbire biherereye iburayi Gusa biyemeje gufatanya ngo birusheho kugenda neza kumpande zombi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles