Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Uyu munsi mu mateka: Tariki ya 04 Nzeri

Spread the love

Uyu munsi turi tariki ya 04 Nzeri 2023, umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka tugendeye ku Karangaminsi ka Gregoire ‘Gregorian calendar’, bivuze ko habura iminsi 118 ngo umwaka urangire.

Iyi tariki nk’indi yose igize umwaka igenda usiga amateka mashya ku Isi bitewe n’ibiba, abapfa ndetse n’abavuka.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu bintu byaranze uyu munsi mu mateka:

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Rosalie-Adèle, Ammien, Calétric.

Ku itariki 04 Nzeri 1682: Kuri uyu munsi Bwana Edmond Halley, wari Umwongereza akaba n’umushakashatsi mu Isanzure yavumbuye ikigendajuru cya mbere cyamwitiriwe.

Mu 1781: Umujyi wa Los Angeles waravumbuwe witwa “El Pueblo de Nuestra Señora La Reina de los Ángeles de Porciúncula ” cyangwa se Umudugudu w’umukobwa wacu, Umwamikazi wa Angel.

1870: Umwami w’Abami w’u Bufaransa Napoléon III yatangije Repubulika ya Gatatu.

Mu 1882: Thomas Edison yashize urugomero rwa mbere rw’Amashyanyarazi rwacaniye agace ka ngana na 2.5Km2 mu gace ka Manhattan.

Mu 1886: Mu ntambara yaberaga muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize ubwoko kavukire buzwi nka Apache bwari buyobowe na Geronimo bishyize mu maboko ya Gen. Nelson Miles muri Leta ya Arizona, nyuma y’imyaka 30 bari mu ntambara.

Tariki ya 04 Nzeri mu 1951: Hashyizwe umukono ku masezerano yo guhanahana amashusho ya televiziyo ako kanya hagati y’imigabane itandukanye. Aya masezerano yashyiriweho umukono i San Francisco muri California (USA) .

Mu 1971: Indege ya Alaska Airlines Flight 1866 yakoreye impanuka ahitwa Juneau muri Alaska; yaguyemo abantu 111 bari bayirimo.

Ku itariki nk’iyi mu 1998 Larry Page afatanyije na Sergey Brin bashinze Google, igihangange mu mbuga za internet. Icyo gihe bari bakiri abanyeshuri muri Kaminuza ya Stanford iherereye California.

2006: Bwana Steve Irwin wari impirimbanyi mu kurinda ibidukijje yarishwe. Umuhango wo kunushyingura warebwe n’abarenga miliyoni 300 ku Isi.

Muri 2018: Kampani Rutura ya Amazon yabaye ikigo cya kabiri kigejeje imari shingiro ingana na Tiriyoni mu Madorali ya Amerika nyuma ya Apple yari yarabikoze.

2022: Muri Canada Umugabo yateye Abantu icyuma asiga yishe 10 akomeretsa 19.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles