Sunday, September 8, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Visit Rwanda na Arsenal bahawe igihembo mu birori bya Football Business Awards 2023

Spread the love

Ikipe ya Arsenal n’agahunda y’u Rwanda ya Visit Rwanda batahukanye igihembo n’umwanya wa kabiri w’abagize ubufatanye bwiza ( Best Partenship of the year) mu birori ngarukamwaka bishimira indashyikirwa mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara. Muri 2021 , amasezerano yaje kongerwaho imyaka itatu.

Ni ubufatanye bwagiye bwungukira impande zombi kuko abakerarugendo basura u Rwanda barirongereye.

RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere w’imikoranire, umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by’umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

Arsenal na Visit Rwanda batahukanye igihembo n’umwanya wa kabiri

Mu Cyumweru cyashize, mu Bwongereza haberaga umuhango wo guhemba abantu ndetse n’amakipe atandukanye bakoze ibikorwa bigamije kubyarira inyungu umupira w’amaguru.

Ku cyiciro cy’abafatanyabikorwa beza ( Best Partenship of the Year) , ikipe ya Arsenal na Visit Rwanda babashije gutahukana igihembo n’umwanya wa kabiri nk’abagiranye ubufatanye bwiza.

Ijambo Visit Rwanda rigaragara ku kuboko kw’ikipe ya Arsenal

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles