Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Washington: Umwana w’imyaka 10 yatabawe nyuma yo kurara mu ishyamba wenyine

Spread the love

Umukobwa w’imyaka 10 yatabawe nyuma yo kurara ari wenyine mu ishyamba riri mu kibaya kandi ririmo ubukonje bukabije ubwo yari yaburanye n’ababyeyi be hanze y’umujyi wa Seattle muri leta ya Washington muri Amerika. 

Amakuru dukesha BBC aravuga ko , umwo mwana w’umukobwa yitwa Shunghla Mashwani yaburanye n’ababyeyi be ubwo bari batembereye muri ako gace ku cyumweru.

Yabonetse ku munsi wakurikiyeho mu bikorwa byo kumushakisha byarimo abantu b’inzobere mu butabazi barenga 100 na za kajugujugu muri leta ya Washington yo mu burengerazuba bwa Amerika. 

Inzego z’ubutabazi zabashije kumutabara nyuma yo kurara mu ishyamba wenyine

Abayobozi bavuga ko uyu mwana yaraye hagati y’ibiti bibiri mu kugerageza kwikinga imbeho muri iri shyamba ryarimo ubukonje bwa dogere celicius 3 gusa. 

Uyu mwana yazanye n’umuryango we kuba muri Amerika bavuye muri Afghanistan mu myaka ibiri ishize, yabuze yambaye agapira ka T-shirt gusa n’ipantaro ya jeans. 

Nyuma yo kuboneka yabwiye ikinyamakuru KING-News ko amaze kubura yakurikiye umugezi, ati: “Nibazaga ko ndi bubone papa, ndakomeza ngenda mu ishyamba mushakisha.” 

Umukuru w’igipolisi muri ako gace yatangaje kuri Facebook ko uyu mwana afite ubwenge butangaje mu kugerageza kwirwanaho. 

Yagize ati: “Yavuze ko yari azi ko ari byiza gukurikira umugezi”. 

Umuryango we wabwiye abayobozi ko ukunda kujya gutembera muri ako gace k’imisozi miremire n’ishyamba kuko habibutsa iwabo muri Afghanistan. 

Shunghla Mashwani watabawe nyuma yo kuarar mu ishyamba rikonja cyane wenyine

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles