Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Yaya Toure agiye kujya atoza umukinnyi w’Amavubi

Spread the love

Yaya Toure , Umunya-Côte-d’Ivoire wakiniye ikipe ya Manchester City mu gihugu cy’u Bwongereza , agiye kujya atoza umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu Amavubi,Hakim Sahabo, mu ikipe  ya Standard de Liège ikina ikiciro cya mbere mu Bubiligi.

Mu minsi yashize nibwo Hakim Sahabo yatangaje ko yamaze gutandukana n’ikipe ya Lille y’ abatarengeje imyaka 19 yakiniraga mu gihugu cy’u Bufaransa.

Hakim Sahabo waherukaga mu ikipe y’Igihugu Amavubi yiteguraga gukina na Mozambique

Icyo gihe uyu musore w’umunyarwanda yatangaje ko agiye gukinira ikipe ya Standard de Liège ikina ikiciro cya mbere mu Bubiligi.

Kuri ubu iyi kipe yamaze gutangaza ko yabonye umutoza mushya wungirije ariwe Yaya You’re wabaye umunyabigwi ikomeye mu mupira w’amaguru muri Afurika ndetse no mu Bwongereza muri Manchester City. Ibi bivuze ko , Hakim Sahabo agiye kujya agira amahirwe yo gusangizwa ubumenyi n’uyu mugabo wabaye ukomeye muri ruhago.

Hakim Sahabo ugaragaza impano idasanzwe mu mupira w’amaguru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles