Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

11 ba Manchester united bashobora kuzajya babanza mu ikibuga umwaka utaha w’imikino wa 2023/2024

Spread the love

Ikipe ya Manchester united isanzwe itozwa na Eric Ten Hag ishobora kuzajya ibanza aba bakinnyi bakurikira mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2033/2024 usigaje iminsi mike ngo utangire.

1878 nibwo ikipe ya Manchester united yashinzwe, kuva icyo gihe yatangiye kwigarurira imitima ya benshi. Benshi mu bakunzi b’iyi kipe baba bategerezanyije amatsiko menshi abakinnyi bashobora kuza rwanirira iyi kipe mu ikibuga.

Aba ni 11 ba Manchester united bashobora kuzabanza mu ikibuga by’umwihariko k’umukino wa mbere

Mu izamu ry’amashitani atukura nkuko benshi bakunze kuyita hasanzwe habanzamo umuzamu David de Gea, ariko uyu mugabo akaba atarongera amasezerano. 

ku bwiyo mpamvu Manchester united yatangiye ibiganiro ndetse bigeze kure na Andre Onana usanzwe akinira ikipe ya Inter de Milan, ndetse uyu muzamu niwe ushobora kuzajya abanza mu izamu rya Manchester united muri uyu mwaka w’imikino.

Umunya Argantine Lisandro Martinez afatanyije na mugenzi we Raphael Varane, nta gihundutse nibo bashobora kuzajya ba bakina nkaba myugariro ba Manchester united.

Myugariro ushobora kuzajya aca ku ruhande rw’iburyo cyangwa se kuri gatatu ni Aaron Wan Bissaka. Mu gihe myugariro uzajya uca ku ruhande rw’ibumoso cyangwa se kuri kabiri ari Luke shaw.

Mu kibuga hagati, Mason Mount uherutse gusiniyira Manchester united avuye muri Chelsea azajya ahakinana na mugenzi we Casemiro ndetse na Bruno Fernandes.

Umukinnyi Anthony Martial ntago afite amahirwe yo kuzabanza muri Manchester united uyu mwaka w’imikino. Hubwo umukinnyi witwa Rasmus Holjund usanzwe ukinira ikipe ya Atalanta yo mu gihugu cy’ubutaliyani niwe uzakina nka nimero icyenda ya Man U cyane ko ibiganiro bigeze kure nkuko ikinyamakuru The Athletics kibitangaza.

Mu gihe Rasmus Holjund azaba yamaze gusinyira Manchester united, azafatanya na Marcus Rashford witwaye neza mu mwaka w’imikino uheruka ndetse na Antony gushakira iyi kipe ibitego.

Shampiyona y’abongereza ( England Premier league) biteganijwe ko izatangira ku ya 12 kanama 2024. ikipe ya Manchester united ikaba izakina umukino wayo wambere na Wolves kuri stade Old trafford ku ya 14 kanama 2024.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles