Abanyarwanda babiri Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert ukunda bakiniraga APR FC, batangajwe nk’abakinnyi bashya ba Al-Nahda Club yo mu cyiciro cya mbere muri Oman.
Iyi kipe Ikaba iherereye mu mujyi wa Al Buraimi , ikakirira imikino yayo kuri sitade yitwa Al Nahda Stadium yakira abantu 3000.
Iyi kipe yashinzwe muri 2003 ibitse ibikombe bine bya shampiyona harimo n’icy’umwaka ushize wa 2022-23 yatwaye n’amanota 56 mu mikino 26.
Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda yerekeje muri Oman.
Nshuti Innocent nawe yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al-Nahda yo muri Oman.