Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanyamakuru biganjemo abanyamahanga bitabiriye ibirori byo Kwita izina basuye ingagi

Spread the love

Abanyamakuru biganjemo abanyamahanga bitabiriye ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi, kuri uyu wa Kane basuye ingagi zo mu birunga banasura ikigo cya Red Rocks Cultural Center kiri mu Karere ka Musanze gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco. 

Ku Tariki ya 1 Nzeri uyu mwaka mu Karere ka Musanze mu Ntanzi z’Iburunga habereye ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’ingagi 23 bari baravutse kuva muri Nzeri 2022. Uyu muhango wabaga ku nshuro ya 19, witabiriwe n’abantu batandukanye ku Isi barimo abanyamakuru, ibyamamare mu myidagaduro na Siporo, impirimbanyi mu kurinda ibidukijje ndetse n’abandi batandukanye.

Abashyitsi bari muri uwo muhango bamwe bagiye basura Ingagi imbonankubone harimo nk’igihe Abisi b’amazina basuraga Ingagi bise amazina ngo bazibone imbonankubone.

Kuri iyi nshuro abari batahiwe ni abanyamakuru biganjemo abaturutse mu mahanga.

Amakuru dukesha urubuga rwa RBA, aravuga ko abo banyamakuru basuye Ingagi mu birunga ndetse bakanasura ikigo cya Red Rocks Cultural Center kiri mu Karere ka Musanze gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco. 

RBA ulivuga ko muri iki kigo, aba banyamakuru beretswe inzira bicamo kugira ngo haboneke urwagwa ikinyobwa gakondo cy’abanayarwanda gukorwa mu mutobe w’ibitoki n’amasaka yasewe akavamo ikitwa imbetezi, nka kimwe mu biri mu muco Nyarwanda. 

Muri iki kigo kandi hakorerwa ibindi birimo ubudozi bw’uduseke, ububumbyi n’ubukorikori. 

Aba banyamakuru bamaze iminsi bazenguruka igihugu, basura ibyiza bitatse U Rwanda.

Abanyamakuru beretswe uburyo Urwagwa rwa kinyarwanda rukorwa.

Baneretswe ibikoresho gakondo birimo uduseke.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles