Abanyarwanda baba muri California y’amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Gatandatu taliki 15 Mata 2023 bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abanyarwanda batuye muri Leta ya California bari biganjemo urubyiruko, abayobozi batandukanye muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Dr. Phodidas Ndamyumugabe yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko umuryango we wose wishwe ashima Ingabo za RPF zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi zikarokora abahigwaga.
Umwe mu bayobozi akaba n’umwe mu bashinze kaminuza ya Sonoma State University, Madame Chrstyne Davidian mu ijambo yagejeje ku bari aha yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi kuba yibukwa iminsi ijana yose ko ari ngombwa cyane ndetse intego ari ukugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho mu Rwanda.
Dr. Boatamo Masupyoe mu ijambo rye yavuze ko buri gihe iyo habaye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atumirwa kandi no kuri iyi nshuro nubwo yari arwaye ariko byari ngombwa ko yitabira akifatanya n’abandi ndetse avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyubahiro ku nzirakarengane zayiguyemo ndetse yitsa ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hakwiye kuzirikanwa n’ingaruka zirimo ihungabana ruterwa n’ibyabaye ku babyeyi babo ariyo mpamvu gukumira ko iyi Jenoside yakwongera kubaho ari ingenzi cyane binyuze mu kurwigisha amateka y’ibyabaye kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.
Bwana Abdul Bigirumwami umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda batuye muri California y’Amajyepfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yavuze ko Kwibuka uyu mwaka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kuzirikana ibihe bibi igihugu cyabayemo ndetse no gutekereza ku buryo bitazongera kubaho ukundi na rimwe.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana , mu butumwa bwe yagejeje kuri bari aha , yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha agaciro ndetse n’icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo abayirokotse. Yashimangiye ko inshingano yo gukumira Jenoside ari iya buri wese.
Mu butumwa bwe kandi, yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, hakigaragara ikibazo cy’ingengabitekerezo yayo ibi ahanini bigakorwa n’abayigizemo uruhare n’abambari babo asaba abari aha kubyamagana mu buryo bwose bushoboka.
Muri uyu muhango kandi hanacanywe urumuri rw’ikizere rwacanywe n’urubyiruko ndetse n’abatanze ubutumwa bumuhumuriza kandi bwubaka abari bitabiriye iki gikorwa.
Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29 birakomeje hirya no hino ku Banyarwanda batuye mu ntara 6 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe cy’iminsi ijana.
Amb. Mathilde Mukantabana
Dr.mosopyoatam Boatamo
Dr. Ndamyugabe Phodidas
Abitabiriye icyi gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri California