Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

AJSPOR FC yahannye Diyasipora y’Abanyarwanda batuye muri Queensland _ AMAFOTO

Spread the love

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR FC, yatsinze ibitego 4-2 ikipe y’abanyarwanda batuye muri Queensland mu gihugu cya Australia mu mukino wazbahuje kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu munsi tariki 30 Kanama 2023 Saa Kenda z’umugoroba, Abanyarwanda batuye muri Leta ya Queensland muri Australia bakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda.

Ni umukino wateguwe na Diyasipora Nyarwanda y’abanyarwanda batuye muri Queensland muri Australia bagamije guhura no gusabana n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa AJSPOR:

Zeing, Patrick, Kimenyi, Hubert, Kamoso, Christian, Francis, Jules, Mugaragu, Olivier Ba na Rusine Didier.

Ikipe ya Diyasipora Nyarwanda niyo yatangiye umukino neza, ku munota wa 15 yatsinze igitego cya mbere cyinjijwe na Nkurunziza Steven kuri kufura yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Ikipe y’abanyarwanda batuye Queensland yakomezaga isatira cyane binyuze ku basore bakinaga ku ruhande. Ku munota wa 29 yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Murangira Sudi.

Ikipe y’abanyarwanda batuye Queensland wabonaga yiganjemo abakinnyi benshi bakuze, bamaze gutsinda ibitego 2 babaye nk’abiraa ndetse batangira gukina bugarira cyane.

Umutoza wa AJSPOR FC yaje gukora impinduka amaze gutsindwa ibitego bibiri, akuramo Olivier Ba ashyiramo Muculezi.

Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko mu minota 10 yakurikiyeho bahise babona ibitego bibiri harimo icyatinzwe na Bigirimana  Christian ndetse n’ikindi cyatsinzwe na Rusine Didier.

Igice cya mbere kirangira impande zombi zinganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’imbaraga ku ruhande rwa AJSPOR FC, maze ku munota wa 49. itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Rusine Didier.

Ku munota wa 54′ Rusine yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kane, ashatse gucenga umunyezamu baragongana.

 

Abakinnyi ba AJSPOR bishimira igitego.

Uyu rutahizamu wa AJSPOR yahise avunika ariko abaganga bahita bamwitaho.

AJSPOR FC yakomeje yiharira umukino maze iza kubona igitego cya kane ku munota wa 79 cyatsinzwe na 

Nshimiyimana Richard “Machad Pro” atsindiye ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita umutambiko umanuka ujya mu izamu.

Umukino waje kurangira ikipe ya AJSPOR itsinze ibitego 4-2 bya Diyasipora Nyarwanda ituye muri Queensland.

Nyuma y’umukino, Umuyobozi w’abanyarwanda batuye muri Queensland, Renatus Murindangabo, yavuze ko uyu mukino arie kimwe mu bikorwa bigamije guhuriza hamwe Diyasipora Nyarwanda muri Queensland ngo ibashe kumenyanaya ndetse no gusabana bakaba baganira ku mahirwe ahari yabasha kubyara inyungu.

Renatus avuga ko kuba urubyiruko rwo muri Australia rwaza inaha bagakina mukino bigamije kwagura umubano hagati y’abo n’abanyarwanda bakaba bababwira amahiwe ahari ngo nabo bazabashe kugerayo bagakorera amafaranga.

Amwe mu mafoto yaranze umukino:

Abakinnyi bishushya mbere y’uko umukino utangira.

Kwizigira Jean Claude Lee aganira na Jean Butoyi ukuriye abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda.

Abakinnyi bava mu rwambariro.

Renatus Murindangabo uyobora Abanyarwanda batuye muri Queensland, Butoyi Jean uyobora AJSPOR na Sandrine Uwimbabazi Maziyateke Umuyobozi wa Diyaspora Nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, basuhuza abakinnyi.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Diyasipora Nyarwanda.

Kuwiteka David Mugaragu asuhuzanya n’umuyobozi wa Diyasipora Nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Jean Butoyi asuhuza abakinnyi.

Umuyobozi wa Diyasipora Nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga asuhuza abakinnyi.

Abayobozi n’abakinnyi bafata ifoto y’urwibutso.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles