Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amavubi na Uganda bananiwe kwikiranura

Spread the love

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abari n’Abategarugori yanganyiye na Uganda ibitego bitatu kuri bitatu mu gushaka itike y’Imikino Olympic izabera mu Bufaransa 2024.

Kuri uyu munsi tariki 12 Nyakanga kuri Kigali Pelé Stadium ikipe y’Igihugu ya Uganda y’Abari n’Abategarugori yari yakiriye Amavubi nayo y’Abari n’Abategarugori mu mukino ubanza mu ijojonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Imikino Olympic.

Uganda yakiriye mu Rwanda kuko Kampala nta sitade yemewe ihari bituma bahitamo gukina n’Amavubi imikino yombi i Kigali.

Impande zombi zaje kunanirwa kwikiranura kuko zanganyije ibitego bitatu kuri bitatu.

Uganda yafatwaga nkiri murugo yatsindiwe na Shakirah Nyinagahirwa ku munota wa 45′, Hasifah Nassuna kuri penaliti ku munota wa 54′, na Fazila Ikwaput 84’ku munota wa 84′. Amavubi yo yatsindiwe na |Mukahirwa Providence ku munota wa 33′, Nibagwire Liberée ku munota wa 66′ na Usanase Zawadi ku munota wa 86′.

Umukino wo kwishyura utegerejwe ku Cyumweru kuri sitade Kigali Pelé Stadium.

Wari umukino w’ishyaka ryinshi.

Abakinnyi ba Uganda bishimira igitego.

Abakinnyi b’u Rwanda bishimira igitego.

 Abafana bari bagerageje kuza kuri Kigali Pelé Stadium.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles