Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amavubi y’abari n’abategarugori yasezerewe nabi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

Spread the love

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abari n’Abategarugori mu mupira w’amaguru yatsinzwe na Ghana ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, ikipe y’Igihugu ya Ghana yari yakiriye u Rwanda kuri Accra Stadium mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc muri 2024.

Umukino ubanza wari wakinwe ku itariki 20 Nzeri ubera kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’Igihugu ya Ghana inyagira u Rwanda ibitego 7-0, ibintu byatumye Nyinawumuntu Grace watozaga Amavubi ahagarikwa.

None Amavubi yakinaga umukino wo kwishyura, Ghana yari imbere y’abafana bayo, yongeye kwandagaza Amavubi, iyatsinda ibitego 5-0 byatsinzwe na Kusu Alice watsinze bitatu ku mu nota wa 22′ 25′ na 37, mu gihe ikindi cyatsinzwe na Evelyn Badu ku munota 42, icya gatanu gutsindwa na Stella Nyamekye ku munota wa 93. Amavubi aba asezerewe ku giteranyo cy’ibitego 12 mu mikino yombi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itorohewe n’abari n’abategarugori ba Ghana.

Abari n’abategarugori ba Ghana bishimira igitego.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles