Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amavubi yamenye urugendo rwayo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026

Spread the love

Ikipe y’igihugu amavubi yisanze mu gakangara ka 5 mu gushaka tike y’Igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Leta Zunze za Amerika.

Ikipe y’Igihugu Amavubi iheruka gusezerwa imburagihe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire. Amavubi yatsinzwe na Mozambique ibitego bibiri ku busa bituma inzozi zo kujya muri CAN zihita zirangira.

Amavubi ataritabira Igikombe cy’Isi na rimwe , kuri iyi nshuro urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 rusa nk’urwatangiye kuko yamaze kumenya agakangara aza arimo.

Amavubi aza ari kumwe na Niger, Comoros, Sudan, Burundi, Ethiopia, Eswatini, Botswana na Liberia. 

Tombola y’amatsinda iteganijwe tariki 12 z’uku kwezi, ibihugu byo muri Afurika bizaba biri mu matsinda 9 buri Tsinda rigizwe n’ibihugu 6.

Ibihugu 9 bizasoza ari ibya mbere bizahita bibona tike yo gukina Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles