Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Amwe yamaze gushira! FERWAFA yatangaje amatike asigaye y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amatike amwe n’amwe yo kuzareba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yamaze gushira ndetse n’asigaye akaba ari mbarwa.

Mu mpera z’icyi cyumweru, abakunzi b’umupira w’amaguru bazaba berekeje amaso mu Karere ka Huye, akazabera Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro , uzahuza APR FC na Rayon Sports.

FERWAFA uherutse gutangaza ibiciro byo kuzareba uwo mukino ndetse igashyiraho n’uburyo bwo kugura itike. Kuri ubu amatike aragurwa umunsi ku munsi ndetse amwe yamaze gushira.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ubu amatike yo mu myanya y’Icyubahiro ( VVIP) yamaze gushira ndetse ko na ayahandi hasigaye , 70 yaguzwe.

FERWAFA yagize iti” Turagenda twegera umunsi w’Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amahoro mu bagabo.Amatike muri VVIP yashize Ahandi hasigaye 30% gusa kuko 70% yaguzwe”.

“Gura itike hakiri kare utazacikanwa maze ube unateye inkunga Abasizwe iheruheru n’ibiza”.

Ni Umukino witabirwa n’abafana benshi.

Uburyo bwo kugura itike.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles