Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Andre Onana cyera kabaye yasabwe imbabazi.

Spread the love

Umuzamu ukomoka muri Cameroon Andre Onana mu mwaka washize ubwo ikipe ye y’i gihugu ya Cameroon yari mu gikombe cy’Isi muri Quatar yagiranye ikibazo nabarimo umutoza we Rigobert Song ndetse na Samuel Eto’o bibangobwa ko ahita anirukanywa.

Uyu muzamu umaze guhamagarwa n’ikipe ye y’igihugu ya Cameroon ishuro 34 kandi akaba yaranyuze mu makipe nka Barcelona B, Inter Milan ndetse na Manchester united akinira kuri ubu, yari yatangaje ko yasezeye kuzongera gukinira ikipe ye y’igihugu.

Gusa kuri ubu amakuru ahari aravuga ko ikipe y’igihugu ya Cameroon yongeye kumutambira ngo abe yakongera kuyifasha bivuze ko rero aramutse abyemeye umukino ikipe y’igihugu ya Cameroon izakina n’u Burundi yawukina.

Kandi amahirwe menshi avuga ko ashobora kwemera ahubwo hakibazwa uko ikipe ya Manchester united izabigenza kandi itangiye na shampiyona itameze neza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles