Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

APR FC na Rayon Sports zikomeje gutitiza umugi

Spread the love

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zikomeje kwitwara neza ku Isoko ry’igura ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi.

Mu gicamunsi cy’uyu munsi tariki 10 Nyakanga ikipe ya APR FC niyo yatangiye itangaza ko yasinyishije rutahizamu yasinyishije rutahizamu witwa Joseph Vianney Apam Mojahoun ukomoka muri Cameroon.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 she muri iyi kipe avuye mu ikipe yitwa APAJES aba abaye umukinnyi wa 6 iyi kipe y’ingabo z’igihugu isinyishije muri iyi mpeshyi.

Rutahizamu mushya wa APR FC, Joseph Vianney Apam.

Haciyeho iminota mike ku isaha ya Saa 16:10 ikipe Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya ariwe Yameni AZelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia. Uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka 1, asimbuye umurundi Haringingo watangaje ko atazakomezanya na Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2023 atsinzwe APR FC ku mukino wanyuma igitego 1-0.

Yameni AZelfani w’imyaka 43 yarasanzwe atoza ikipe yitwa Jiddah ikina shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri Saudi Arabia. N’andi makipe menshi yatoje ni ayo muri Saudi Arabia kuva yatangira gutoza nk’uwabigize umwuga muri 2015.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, umunya-Tunisia, Yameni Azelfani.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles