Ikipe ya APR FC isanzwe ikina shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda yifurije ishya n’ihirwe abakinyi bayo bahamagawe mu makipe y’ibihugu muri ibi bihe by’imikino Mpuzamahanga.
Kuva mumpera z’icyi cyumweru ku Isi hose haratangira gukina imikino y’amakioe y’ibihugu bakina amarushanwa ku mugabane harimo gushaka amatike y’Ibikombe by’umugabane nka EURO ku mugabane w’i Burayi, CAN ku mugabane wa Afurika.
APR FC yatanze abakinnyi bagera kuri 11 mu makipe y’ibihugu barimo Ishimwe Christian, Buregeya Prince,Nshimiyimana Yunusu, Omborenga Fitina, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert, Ishimwe Christian bamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Nshimiyimana Ismael ‘Pitchu’ wahamagawe mu Burundi, Pavel Ndzila wahamagawe mu kipe ya Congo Brazzaville na Tadeo Lwanga wahamagawe ku ikipe ya Uganda.
APR FC inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyizeho ubutumwa bwifuriza ishya n’ihirwe abo bakinnyi bayo.
APR FC yanditse iti “Turifuriza amahirwe abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu makipe y’ibihugu byabo muri iki kiruhuko mpuzamahanga cyo gushakisha itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika”.
APR FC Kandi yasoje ivuga ko abakinnyi batahamagawe bazasigara bakora imyitozo bitegura imikino izakomeza ubwo shampiyona izaba igarutse ndetse n’imikino ya CAF Champions League.
APR FC yaherukaga gutsinda ikipe ya Etiole d’Elest muri shampiyona.