Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

APR FC yatsikiye, Gorilla itanga isomo! Shampiyona mu Rwanda yari yagarutse

Spread the love

Kuri uyu munsi wo kuwa Gatandatu , shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yagarutse hakinwa umunsi wa 26, nyuma y’igihe idakinwa kubera Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu masitade atandukanye imikino yari yagarutse maze habamo gutungurwa kwa bamwe nka APR FC yatunguwe ‘ikipe ya Gasogi United.

Umukino wabimburiye indi yose y’umunsi wa 26 , n’uwo Gorilla FC yari yakiriyemo Etincelles FC ku kibuga cya Bugesera. Etincelles FC yaje inyagirwa ibitego 4-1. Ibitego bya Gorilla FC byatsinzwe na Camara,Adeshola batsinze bibiri bibiri , mu gihe impozamarira ya Gorilla yatsinzwe na Gedéon.

Hahise hakurikiraho umukino wo APR FC yakiriyemo Gasogi United ku isaha ya saa Kenda . iyi kipe ya APR FC yari iyoboye urutonde benshi bumvaga ko iri buze gutsinda byoroshye ariko siko byagenze kuko banganyije 0-0.

I Muhanga, ikipe ya Kiyovu Sports yahakiriye AS Kigali maze iyitsinda igitego kimwe ku busa cyatinzwe na Ellisa Ssekisambu ku munota wa 67.

I Ngoma, Rwamagana City yari yahakiriye Musanze FC maze , Musanze itsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Musanze byatsinzwe na Nicholas Ashafe ba Ayomide, mu gihe impozamarira ya Rwamagana yatsinzwe na Kagaba Nicholas.

Imikino iteganyijwe ku munsi wejo:

Mukura VSL Vs Marines FC.

Espoir FC Vs Sunrise FC.

Bugesera FC Vs Rayon Sports.

Police FC Vs Rutsiro FC.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles